RFL
Kigali

“Ndi mu bahanzi beza mu gihugu” Blaze witatse ubudashyikirwa yakebuye abasore kujya bajya gutereta bivuga ibigwi mu ndirimbo ye nshya 'TeKila'-YUMVE

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/01/2021 6:00
4


Umunyarwanda ati “Umusore utiraririye ntarongora inkumi”, iyi nteruro ni imwe mu zabyukije inganzo ya Blaze bimutera gukebura abasore kujya bivuga ibigwi nk’imwe mu ntwaro zizababashisha gutereta neza niko kubinyuza mu ndirimbo mu ndirimbo yise Tekila.



Blaze ni umuhanzi utakwitwa mushya cyangwa ngo yitwe mushya mu ruhando rwa Muzika, gusa igihari ni uko afite umuhate w’umuziki hagendewe ku ijwi n'ubwo we yemeza ko ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro yakoze indirimbo ye ya mbere muri 2021 aho yigisha abasore gutereta bivuga ibigwi dore ko yemeza ko ari imwe mu nzira zabafasha kubaka urukundo rugasugira rugasagamba. Blaze aganira na Inyarwanda.com yavuze ko yishingikirije umugani ugira uti ”Umusore utiraririye ntarongora inkumi”.

Yunzemo agira ati ”TEKILA ni indirimbo yanjye ya mbere igiye hanze mu 2021 ikaba iri mu njyana ya Kizomba afro imwe mu njyana zigezweho muri iyi minsi, ikaba ihwitura abasore kwivuga ibigwi byabo mu gihe bari gutereta abakobwa kuko no mu kinyarwanda baravuga ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi” Tekila yasohotse ifite amajwi yatunganijwe na Producer Hezimarc iza gusozwa na Bob Pro.

Kanda hano wumve indirimbo ya Blaze ”Tekila” kuri InyaRwanda Music

Blaze yatangiye umuziki muri 2015 akora indirimbo nyinshi harimo iyamenyekanye cyane yitwa 'NIMBA UMUSTAR' yakoranye na Dream Boys. Blaze kubwe ahamya ko ari mu bahanzi beza, yabivuze mu magambo ye aho yagize ati:

”Ndi umuhanzi ku giti cyanjye ndemeza ko ndi mu bahanzi ba mbere mu gihugu bazi kwandika indirimbo zifite amagambo afite ireme nk'uko byumvikana neza cyane mu ndirimbo zanjye nk’izo nakoze muri 2020; NSEZERANYA, NTUSARE, UKO NGUKUNDA ndetse si ibi gusa nandikira n’abandi bahanzi batandukanye.”

Blaze abajijwe uko abona imibereho babayemo nk’abahanzi muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19 yagize ati “Umuziki uri muri sector zagizweho ingaruka zikomeye na Covid-19 aho hafi mu buryo bwose abahanzi binjirizagamo bwahagaze ariyo mpamvu nsaba abanyarwanda nsabira n’abahanzi bagenzi banjye kandi abahanzi bumve ko uburyo dusigaranye bwo gucuruza ari ubwa online”

Imbuga nkoranyambaga Blaze akoresha: YouTube ni Blaze naho kuri Instagram ni Blaze_official

Umva hano Tekila indirimbo nshya ya Blaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGISHA2 years ago
    Its very song
  • samuel ndihokubwayo1 year ago
    Jew muzehe blazendamukundacane ahubwonakomezegusohora iyindimizik
  • gerard nkuzumukiza 1 year ago
    Gud msc bro
  • Mukyiza gerard gsple mzc 1 year ago
    Nkunda coming up nanjye nd,umwe muribo arko nuko ntabikorera iwacu gusa byose ubushakye big up blaze





Inyarwanda BACKGROUND