RFL
Kigali

“Ndi nk’umwana wavukiye muri WCB, biragoye rero kurwana na Papa” Harmonize yahakanye amakuru yo guhirika Diamond muri Wasafi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/03/2019 19:38
0


Mu minsi yashize havuzwe inkuru ko Harmonize yashakaga guhirika Diamond umuhanzi wamuzamuye akamufasha kumenyekan akaba ari nawe washinze Wasafi bombi babarizwamo ariko uyu musre yavuze ko ibyo ari ibihuha bidafite aho bihuriye n’ukuri.



Harmonize ni umuhanzi wabyinjiyemo agafashwa bikomeye na Diamond Platnumz wanamwinjije muri WCB (Wasafi Clasic Baiby), bikamufasha cyane kubaka izina mu gihe gito akamenyekana cyane. Mu minsi ishize rero, Harmonize yongeye imishinga muri Wasafi aho yatangije imishinga yo gutunganya amashusho agasangira imigabane na Diamond k buryo bungana, byavuzwe ko uyu musore yari afite gahunda yo guhirika Diamond nyiri WCB akayegukana.

Harmonize yabihakanye avuga ko ayo ari amakuru y’ibinyoma byo ku mbuga nkoranyambaga gusa atari ukuri. Ni mu kiganiro yagiranye na Global TV nk'ko TUKO dukesha iyi nkuru ibitangaza, Harmonize asaba abantu utajya bizera ibyo babonye byose ku mbuga nkoranyambaga kuko byose bitaba birimo ukuri nyako. Ibi Konde Boy yabisubije muri ubu buryo ati “Ibi sinshaka kubivugaho , kuko ntibikwiye na gato. Mumbaze ku bindi, kuko birakwiye komwumva ko ndi gukura umunsi ku wundi nk’umuhanzi kandi mu gukura abantu bazavuga ibyo bashaka.”

Yakomeje yisabira abanyamakuru kugira inkuru zimwe na zimwe birengagiza ati “Mwe nk’abanyamakuru, mukwiye kujya mugira inkuru zimwe na zimwe miwrengagiza, kuko ntabwo ibintu byose abantu bavuga ku mbuga nkoranyambaga biba ari ukuri. Hari ubwo abantu bamamaza ibintu bidashobora kubaho. Ndi nk’umwana wavukiye muri WCB, biragoye rero kurwana na Papa cyangwa ngo nsenye iwacu mu rugo.”

Harmonize na Diamond
Harmonize avuga ko muri Wasafi ari nk'iwabo atarwana na se, Diamond

Ibi Harmonize abivuze nyuma yo gutangira kwangwa urunuka n’abakunzi ba Diamond kuko bumvaga atangiye kuba umugambanyi ku wamugejeje ku rwego rwiza ari kwishimira kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND