RFL
Kigali

Ndiyumvamo Amavubi 100% - Imbamutima za Ngwabije Bryan wakiniye Amavubi bwa mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2021 12:41
1


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na SC Lyon yo mu Bufaransa, Ngwabije Bryan Clovis, yatangaje ko yishimiye cyane kwambara bwa mbere umwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse anashimangira ko ari Umunyarwanda 100%.



Ngwabije wavukiye mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa mu 1998, avuka ku babyeyi b’abanyarwanda, ndetse nawe akaba ashimangira ko n'ubwo yavukiye hanze ari umunyarwanda wuzuye 100%. 

Uyu mukinnyi ukina mu bwugarizi, unashobora gukoreshwa ku myanya itandukanye, tariki ya 04 Kamena 2021 ni bwo bwa mbere yari yambaye umwenda w’urwamwibarutse, nyuma yo kwitabazwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vicent ku mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Central Africa ibitego 2-0.

Ni umukino Ngwabije yigaragajemo cyane, haba mu kugarira neza, kuyobora bagenzi be mu kibuga, gutera imiserebeko, gucenga no kwambura imipira ndetse no gutanga umupira yabaye indakemwa. Imbaraga ze n’igihagararo nabyo bimugira umukinnyi mwiza uzafasha ikipe y’igihugui Amavubi mu mikino iri imbere.

Aganira na France Football, Ngwabije yatangaje ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye cy‘amavuko. Yagize ati “Ndiyumvamo Amavubi 100%. Kandi nizeye ko nemeje abanyarwanda ko bakwiye guha icyizere iki kiragano gishya“.

“Ababyeyi banjye bombi ni abanyarwanda. Berekeje ku mugabane w’i Burayi, mu Bufaransa nyuma ya Jenoside. Njyewe navukiye mu Bufaransa ni naho nakuriye kugeza ubu. Nakuze numva ababyeyi banjye bavuga ikinyarwanda. Ndacyumva ariko sinkivuga“.

“Naje i Kigali mu myaka icumi ishize. Ndibuka ko nagiye kureba Stade Amahoro. Kuhakinira zari inzozi zihindutse impamo. Nari mfite ibitekerezo byampataga kuza“.

“Narahamagawe ku mikino ibiri ya gicuti na Central Africa, bihurirana n’uko nari mu kiruhuko cy’ibyumweru byinshi. Byahuriranye n’uko nari ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye i Kigali, twitegura kuhava. Mbere yo guhagaruka nabwiwe ko ntegerejwe mu ikipe y’igihugu. Nahageze tariki ya 29 Gicurasi. Umunsi wakurikiyeho nari nujuje imyaka 23”.

Ngwabije w’imyaka 23 y’amavuko yabajijwe niba yarakinishijwe mu mwanya asanzwe akinaho, ku mikino ya Central Afica, agira ati: “Nabanje mu kibuga ku mukino wa mbere nkina mu mutima w’ubwagarizi tunatsinda 2-0. Ku mukino wa Kabiri twatsinze 5-0, ninjiye mu kibuga nsimbuye mu minota 20 ya nyuma nkinishwa mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso. Hamwe n’ibyo nabonye, ndifuza kuzongera guhamagarwa muri Nzeri mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi 2022.

“Itsinda turimo, turi kumwe na Mali, Uganda na Kenya. Ndiyumvamo Amavubi 100%”. Ngwabije yasoje ikiganiro avuga ko nyuma yo gukina yahise ajya gusura abavandimwe be ndetse anatembera ibice nyaburanga bitatse igihugu.

Yagize ati “Nyuma y’ibyo, nafashe umwanya njya mu Birunga bigize igihugu, nyuma yahoo njya i Cyangugu hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ari ho umuryango wanjye ukomoka”.

Ngwabije yanejejwe cyane no gukinira ikipe y'igihugu Amavubi, anisabira kuzongera guhamagarwa muri Nzeri 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana Edouard2 years ago
    Arikurwego rwiza turamukeneye mumavubi kund'urwanda kotana





Inyarwanda BACKGROUND