RFL
Kigali

Ne-Yo yabanje kugura ingofero mbere yo gutaramira muri Kigali Arena-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2019 20:07
0


Umunyamerika w’umuririmbyi Ne-Yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2019 mu masaha y’umugoroba yagaragaye kuri KBC hafi na Kigali Convention Center ku iduka rya Avenue 250 aho yaguriye ingofero n’imyenda nk’uko amakuru agera ku INYARWANDA abihamya.



INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko uyu muhanzi yaguze ingofero imwe, ikote, ipantalo y'ikoboyi. Mu myenda aza kwambara ku rubyiniro rwa Kigali Arena harimo n'ugaragaza ibirango bya 'Visit Rwanda'.

Kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uyu muhanzi yari muri Kigali Arena asuzuma ibyuma aza gukoresha aririmbira abitabiriye igitaramo giherekeza umuhango wo ‘Kwita Izina’ wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeli 2019.

Asuza ibyuma yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye muzika kugeza ku ndirimbo aherutse gushyira hanze. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo 'Miss Independent' ntibyari byemewe ko afatwa amafoto n’amashusho.

Uyu muhanzi yahavuye yerekeza ahari kubera ‘Gala Dinner’ yitabiriwe n’abahawe ubutumire; iri kubera kuri Kigali Convention Center. Umuhanzikazi Alyn Sano ni umwe mu bahanzi baza kuririmba muri uyu muhango

Amwe mu matike yo kwinjira mu gitaramo kibera Kigali Arena yashijwe ndetse amatike yaguraga ibihumbi 3000 Frw yageze ku bihumbi bitanu.

Iki gitaramo byari biteganyijwe gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba gusa abashyushyarugamba b’iki gitaramo MC Tino na Ange [Wahoze ari umugore wa Dj Pius] baserutse ku rubyiniro saa moya n’iminota 43’.

Ne-Yo agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko ashyize hanze album zitandukanye yujuje indirimbo zagiye zikundwa mu buryo bukomeye. Mu 2006 yasohoye album yise ‘In My Own Words’; 2007 yasohoye album yise ‘Beacause of you’.

2008 yasohoye ‘Year of the Gentleman’, 2010 yasohoyse ‘Libara Scale’, 2012 yasohoye ‘R.E.D’, 2015 yasohoye ‘No-Fiction’ naho 2018 yasohoye ‘Good Man’.

Ne-Yo yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Miss independent’, ‘So sick’, ‘Sexy love’, ‘In a million’, ‘Do you’ n’izindi nyinshi.

Ne-Yo kuri KBC yegereye Kigali Convention Center aho yaguriye ingofero n'imyenda

Yageze no ku iduka rya Avenue 250

Umutekano we muri Kigali wakajijwe. Umurinzi wa Bruce Melodie ni umwe mu bashinzwe umutekano wa Ne-Yo i Kigali

Ibyishimo ku bakobwa bahuriye na Ne-Yo ku iduka

Uyu muhanzi i Kigali ari kugendera mu modoka z'agaciro








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND