RFL
Kigali

Ne-Yo yatanze integuza yo gutaramira muri Kigali Arena, ibiciro byatangajwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2019 14:13
1


Umunyamerika w’umubyinnyi w’umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filimi ubifatanya no gutunganya indirimbo; Shaffer Chimere Smith wahisemo kwitwa Ne-Yo [Gogo], yemeje bidasubirwaho gukorera igitaramo mu Rwanda ku rubyiniro rushya rwa Kigali Arena yakira abagera 10 000.



Kigali Arena yubatse iruhande rwa Sitade Amahoro; yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame. N’iyo nzu nini y’imikino y’amaboko mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba ikaba iya karindwi ku mugabane wa Afurika.

Ne-Yo azaririmbira i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy [Ari Kigali yanasuye Kigali Arena] kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka, uzaba ku wa 06 Nzeri 2019.

Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe kuri konti ya #Visit Rwanda, Ne-yo yateruye aririmba indirimbo ye yise ‘Miss independent’ yakunzwe mu buryo bukomeye [Yarebwe na Miliyoni 279 mu myaka icyenda imaze], maze agira ati “Mu meze neza! Nitwa Ne-Yo nzakorera igitaramo mu Rwanda ku nshuro yanjye ya mbere, kuwa 07 Nzeri. Muzaze twishimire hamwe mu gitaramo kizaba nyuma y’umuhango wo Kwita izina. Ni Ne-Yo; Amahoro n’umurukundo!”

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

Ne-Yo agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko ashyize hanze album zitandukanye yujuje indirimbo zagiye zikundwa mu buryo bukomeye. Mu 2006 yasohoye album yise ‘In My Own Words’; 2007 yasohoye album yise ‘Beacause of you’.

2008 yasohoye ‘Year of the Gentleman’, 2010 yasohoyse ‘Libara Scale’, 2012 yasohoye ‘R.E.D’, 2015 yasohoye ‘No-Fiction’ naho 2018 yasohoye ‘Good Man’.

Ne-Yo yatangiye kumenyekana mu 1998 kugeza n’ubu. Afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Miss independent’, ‘So sick’, ‘Sexy love’, ‘In a million’, ‘Do you’ n’izindi nyinshi.

Ne-Yo na Meddy bazataramira abanyarwanda, ku wa 07 Nzeri 2019

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MISS INDEPENDENT' YA NE-YO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    birahenze kbs ariko tuzaza tuu





Inyarwanda BACKGROUND