RFL
Kigali

Neema Rehema yasohoye indirimbo ‘Nduwawe’ yishyize mu mwanya w’uwakunzwe akanyurwa-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2019 12:09
0


Umuhanzikazi Neema Rehema yashyize ahagaragara indirimbo y’urukundo nshya yise ‘Nduwawe’, yishyize mu mwanya w’umukobwa ushima umusore ku bw’urukundo amukunda, ashimangira ko aterwa ishema nawe akanyurwa n’ibyo amukorera.



Neema Rehema ni umwe mu bakobwa batanu gusa barangije amasomo yabo muri ‘promotion’ ya mbere y’ishuri ry’umuziki rya Nyundo ribarizwa i Muhanga. Yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yise ‘Nduwawe’ yayigeneye abakunzi b’umuziki we ariko by’umwihariko abakundana.

Yavuze ko yandika iyi ndirimbo yabifashijwemo na Kenny Sol wahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse. ‘Nduwawe’ ni indirimbo iri mu njyana ya ‘kizomba’. Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Sinjya menyera uburyohe bw’urukundo. Ruhora ari rushya mu maso yanjye uri ifeza. Sinzi uko ubikora njye mba mbona ari ubufindo. My baby naranyuzwe reka nta nicyo ngushinja.”

Neema Rehema asanzwe abarizwa muri ‘band’ ya Sebeya igizwe n’abanyeshuri bize ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Iyi ‘Band’ imaze kuririmba mu birori by’abakomeye n’ibitaramo byahurije hamwe umubare munini w’abafana. Uyu muhanzikazi yamenyekanye bwa mbere mu 2017 mu gitaramo yaririmbyemo cya ‘East Africa Party’ ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda.

Yongeye kumvikana mu ndirimbo ‘Nturinjye’ yahuriyemo n’umuraperi Ama G The Black. Yanaririmbye kandi mu ndirimbo ‘Urudashoboka’ yakoranye n’umuraperi Siti True Karigombe.

Neema Rehema yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Nduwawe'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDUWAWE' YA NEEMA REHEMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND