RFL
Kigali

Nel Ngabo mu ndirimbo “Byakoroha” yabwiye umukobwa ko ibidashoboka byabanziriza gutekereza ko amwanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2019 21:07
2


Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson w’imyaka 21 ubarizwa muri ‘Label’ ya Kina Music, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Byakoroha”. Yishyize mu mwanya w’umusore wakunze by'ukuri abwira umukobwa ko ibidashoboka byashoboka mbere y’uko atekereza ku mwanga.



Iyi ndirimbo “Byakoroha” yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 iri mu njyana ya Kizomba igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 30’. Ije isanganira indirimbo “Nzahinduka” yari imaze amezi abiri; imaze kurebwa n’abantu 188, 507 ku rubuga rwa Youtube.

Nel Ngabo aririmba igitero cya Mbere agira ati “Byakoroha guhindura inyanja ubutayu. Byakoraho kubona ifi iguruka mu kirere. Mbere y’uko ngira igitekerezo cyo ku kwanga umuriro wabanza ugatoha. Imvura ikagwa izamuka. Nkabona gutekereza ku kwanga.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BYAKOROHA" YA NEL NGABO

Mu nkikirizo y’iyi ndirimbo abwira umukobwa gukomera ku isezerano kuko nta musore ushobora kumukunda kumurusha. Ati “Nihagira ukubwira ko agukunda kundusha uzamuhungure kure. Kuko azaba akubeshya. Ntawagukunda kundusha. Njye ngukunda kubarusha.”

Yabwiye INYARWANDA, ko yandika indirimbo “Byakoroha” yishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa amubwira ko adashobora kugira igitekerezo cyo ku mwanga ndetse ko aho kugira ngo abitekereze hari ibidashoboka byashoboka.

Ati “…Urumva nko kuvuga ngo byakoroha kubona ifi iguruka mu kirere kandi ntabwo bishoboka ‘completely’. Nashatse kuvuga ko byo bya banza koroha aho kugira ngo byorohe ko nanga uwo nkunda ubwo ‘automatically’ biri ‘impossible’ ko nanga uwo nkunda.”

Nel Ngabo ni umuhanzi mushya mu rugendo rw’umuziki nyarwanda; amaze gushyira hanze indirimbo nka “Why” imaze amezi atandatu, “Nzahinduka” ndetse na “Byakoroha” yashyize hanze. Ijwi rye kandi ryumvikanye mu ndirimbo “Gake” yakoranye na Igor Mabano. 

Iyi ndirimbo "Byakoroha" mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Ishimwe Karake Clement, 'lyrics video' yakozwe na Pose Films. Yatunganyirijwe muri Kina Music.

Nel Ngabo yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Byakoroha"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "BYAKOROHA" YA NEL NGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumukunde Judith 2 years ago
    Ndashaka kuvugana na nel ngabo
  • Tumukunde Judith 2 years ago
    Ndashaka kuvugana na nel ngabo





Inyarwanda BACKGROUND