RFL
Kigali

Nelly Kelba yashyize ahagaragara indirimbo ‘Ndatuje’ yakomoye ku rukundo rw’abarushinga-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2019 19:38
0


Dusingizimana Clebert Nelly ukoresha izina rya Nelly Kelba yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ndatuje’. Avuga ko yayanditse agendeye ku munezero n’ibyishimo by’abakundana kugeza barushinze.



Uyu musore ku myaka icyenda yaririmbaga muri korali. Mu mashuri yisumbuye yagaragaje inyota yo gukora umuziki yigana indirimbo z’abandi bahanzi akaziririmba mu ruhame. Yaririmbye ‘karaoke’ mu bukwe n’ahandi bishimiraga inganzo ye, yanzura kwinjira mu muziki nk’umwuga

Mu 2008 nibwo yatangiye gukora indirimbo ze, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ijana ku ijana’, ‘Ndatuje’ n’izindi. Yabwiye INYARWANDA ko yandika indirimbo kenshi ashingiye ku nkuru z’urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe.  

Ati “.. Indirimbo ‘Ndatuje’ nayanditse nshingiye ku byo nagiye mbona mu bukwe uburyo abageni ubona batuje kandi bishimye. Bituma ntekereza inzira umuntu acamo ngo ahitemo umukunzi wanyawe bazabana kugeza ku rupfa.”

Avuga ko guhitamo umukunzi bisa gushishoza kuko ‘ibishashagirana byose atari zahabu’. Ati “Ntibishobokera buri wese kubona icyo umutima ushaka. Iyo ugize amahirwe ukamubona uba utuje.”

Nelly Celba afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki w’ibihangano byiza. Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo ‘Ndatuje’ yatunganyijwe na Producer Trackslayer, yijeje ko amashusho y’iyi ndirimbo azasohoka mu minsi iri imbere.

Nelly washyize hanze indirimbo 'Ndatuje'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDATUJE' YA NELLY KELBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND