RFL
Kigali

Nemeye Platini (Dream Boys) na Mugisha Samuel basinyanye amasezerano na CANAL+ -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2019 14:27
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019 ni bwo Canal+ yatangaje ko yamaze kumvikana no kwemeranya n’ibyamamare nka Mugisha Samuel ndetse na Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys nk'aba Ambasaderi bayo aho basinyanye na Canal+ amasezerano y’umwaka umwe bakorana n’iki kigo.



Amasezerano aba basore b’ibyamamare basinyanye na Canal+ ni amasezerano y’umwaka umwe ariko ngo ushobora kongerwa nk'uko byatangajwe n’umwe mu bakozi ba Canal+ wari uhagarariye iyi kompanyi mu kiganiro n’abanyamakuru. Ari Platini Nemeye cyangwa Mugisha Samuel bose basinyanye amasezerano na CANAL+ birinze kuvuga byinshi bikubiye mu masezerano bahawe bahawe.

Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys yabajijwe niba nta kibazo byateza kuba asinye amasezerano ku giti cye nyamara abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, atangaza ko nta kibazo na kimwe byateza cyane ko amahame ya Dream Boys abimwemerera. Ku kijyanye n’amasezerano aba basore basinye ngo nta kuririmba kurimo cyangwa ikindi ahubwo ni ugukangurira ababakurikira ibyiza bya CANAL+ yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi hose bari.

Mugisha Samuel we ugiye gutangira guhatanira Tour du Rwanda n'ubundi yegukanye umwaka ushize ngo henshi azaba anyura abantu azajya agenda abakangurira ibyiza byo gukoresha CANAL+. Twibukiranye ko iri rushanwa ribura iminsi mike ngo ritangire rigiye kujya rinyura kuri CANAL+ ryose uko ryakabaye cyane ko hari ikipe yavuye mu Bufaransa ije gufasha abanyarwanda gukurikirana iri rushanwa.

Kugeza ubu abanyarwanda barakangurirwa kugendana n’ibihe bagakurikirana ibibera hirya no hino dore ko CANAL+ ari imwe mu bafasha buri wese kwihera ijisho ibiri kubera ku Isi yose kandi udahenzwe yewe no mu mashusho meza. Aha uwahamya ko CANAL+ ari kompanyi ya mbere igira amashusho meza kandi ikagira n’ibyo yereka abantu ntabwo yaba abeshye.

Yaba abaturage bo mu mijyi cyangwa mu byaro CANAL+ iragura amafaranga make cyane, aha Decoderi iragura 15000frw amafaranga make bijyanye n’ibyo iyi kampanyi igenera abakiriya bayo. Tubibutse ko CANAL+ ari imwe mu ma kompanyi yateye inkunga Tour du Rwanda izatangira no guca kuri imwe mu mashene yayo ubwo izaba itangiye nk'uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa CANAL+.

CANAL+CANAL+

Abanyamakuru basobanuriwe imikorere n'ibyiza bya CANAL+, banasobanurirwa iby'amasezerano y'ibi byamamare...

CANAL+

William Kadu umunyamakuru wa Flash Fm yari muri iki kiganiro akurikirana iby'isinywa ry'aya masezerano...

CANAL+CANAL+

Platini yasinye amasezerano ku giti cye atari Dream BoysCANAL+Mugisha Samuel yamaze gusinya amasezerano na CANAL+CANAL+CANAL+CANAL+Aba basore bishimiye amasezerano ya CANAL+






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND