RFL
Kigali

New Voice yakoze indirimbo ‘Aishiteru’ ivuga inkuru z’impamo kuri bamwe mu byamamare n’uko basobanura urukundo rwabo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/03/2019 22:06
0


Abasore babiri bagize itsinda rya New Voice bakoze indirimbo y’urukundo bise izina ry’ikiyapani aho baba bashimangira urukundo umuhungu akunda umukobwa ku buryo adashobora kubisobanura dore ko ibiyikubiyemo ari inkuru y’impamo kuri bamwe mu byamamare.



New Voice ni itsinda ry’abasore babiri aribo Jacques Muvunyi na Christian Ragira, bamaze kugira indirimbo 4, harimo 3 zifite amashusho ari zo ‘Ma Beaute’ bakoranye na Ziggy 55, ‘Umbereye’ na ‘VISA’ bakoranye n’umutare Gabby n’indi 1 idafite amashusho kugeza ubu ari nayo nshyashya tugiye kugarukaho muri iyi nkuru yitwa ‘Aishiteru’.

New Voice
Christian Ragira na Jacques Muvunyi abasore bagize itsinda rya New Voice

Indirimbo yabo nshya ‘Aishiteru’ ni indirimbo y’inkuru z’impamo aho inganzo yayo yavuye ku ma couple atandukanye harimo iya Young Grace n’umukunzi we bagiye no kuzabyarana umwana wabo w’imfura, Rwabuhihi Hubert [Piqué] hamwe n’iya DJ Pius ndetse na Kate Gustave bagendeye ku rukundo rwabo n’abakunzi babo bahisemo kubikorera indirimbo zigerageza kubisobanura.

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yaganiraga n’abasore bo muri New Voice akababaza kuri iyi ndirimbo bamutangarije ubutumwa bukubiyemo muri ubu buryo “Indirimbo iba ivuga ukuntu iyo ukunda umuntu akunda undi bikamurenga akabura uko abivuga. Byavuye ku ma couple tuzi akundana cyane aho umwe akora uko ashoboye ngo uwo akunda abyumve. Byaturutse kuri Piqué, Kate na Pius. Iyo twaganiraga tukabaza buri wese uko akunda uwe, yaburaga amagambo abivugamo.”

Aishiteru
Indirimbo yabo 'Aishiteru' ivuga ku rukundo nyarwo umuhungu akunda umukobwa akabura uko abisobanura

Aba basore bavuga ko nyuma yo kumva uburyo umuntu akunda undi akabura uko abimusobanurira neza, bakoze indirimbo bayita ‘Aishiteru’ irimo amagambo y’urukundo ndetse banavugamo ko bigoye ko imitoma cyangwa amagambo yasobanura urwo rukundo ariko nyamara amukunda byuzuye.

Kanda hano wumve indirimbo ‘Aishiteru’ ya New Voice indirimbo irimo ukuri ku rukundo rw’ibyamamare

<iframe width="697" height="392" src="https://www.youtube.com/embed/Z2HIfFQ0JlY" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND