RFL
Kigali

"Ni gake nkurikira ibya Miss Rwanda ariko uzegukana ikamba naramubonye" Nsabimana Eric Zidane, umukinnyi w'Amavubi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 14:00
2


Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane ni umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba mu ikipe ya AS Kigali, uyu akaba n'umwe mu bakinnyi banyuze mu ikipe y'igihugu Amavubi ariko utarigeze yoroherwa n'imvune za hato na hato yagiye ahura nazo, Kuri ubu uyu musore yamaze gutangariza Inyarwanda.com uwo abona uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019.



Uyu mu minsi ishize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje umukobwa ashyigikiye kandi yizeye ko ari nawe uzaba Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019, aha akaba yaravugaga Uwase Sangwa Odile, uyu mukinnyi akaba yarasabaga abamukurikira gutora uyu mukobwa we asanga akwiye kuba Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka.

Nsabimana Eric Zidane

Nsabimana Eric Zidane...

Ibi byatumye twegera Nsabimana Eric Zidane tumubaza niba koko asanga uyu mukobwa ariwe ukwiye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, uyu musore wamamaye cyane mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 wakinnye n'igikombe cy'isi yabwiye Inyarwanda.com ko atari kenshi akunze kuvuga ku irushanwa rya Miss Rwanda ariko muri uyu mwaka we yamaze kubona umukobwa ukwiye ikamba.

Zidane yagize ati "Ni gake nkurikira ibya Miss Rwanda ariko uyu mwaka uzegukana ikamba we naramubonye, urumva abakobwa bose nabanyujijemo amaso ndeba uko bateye numva imishinga yabo nsanga uyu ariwe ukwiye kuba Nyampinga w'u Rwanda 2019." Nsabimana Eric Zidane ahamya ko ntahantu na hamwe hadasanzwe aziranye n'uyu mukobwa ahubwo amushyigikiye kuko abona yujuje ibyo yumva umukobwa uzahagararira igihugu yaba yujuje.

Miss Rwanda

Nsabimana Eric Zidane ashyigikiye bikomeye Uwase Sangwa Odile

Uwase Sangwa Odile ni umwe mubakobwa 18 basigaye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 cyane ko muri iyi minsi hari gusezerwa umwe ku wundi kugeza igihe hazaba hasigaye abakobwa cumi na batanu bonyine ari nabo bazashakishwamo uzegukana ikamba rya Miss Rwanda2019 tariki 26 Mutarama 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HUHO5 years ago
    ME TOO
  • turatsinze5 years ago
    ujye umenya ibya Ballon d'or naho ibyaba miss bigaragarako ntamakuru ufite msaza





Inyarwanda BACKGROUND