RFL
Kigali

Nick Dimpoz yasohoye indirimbo “Urwa kera” ivuga ku biyibutsa ibihe by’urukundo rwabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/12/2019 12:32
0


Umuhanzi Ndayizeye Emmanuel ukoresha izina rya Nick Dimpoz mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Urwakera”, yitsa ku bari mu rukundo bibutsanya ibihe by’umunezero byaranze urukundo rw’abo.



Nick Dimpoz azwi cyane mu filime y’Uruhererekane ya ‘City Maid’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda. Urugendo rwe rwo gukina filime anarufatanya no kubyina mu Itorero Intayoberana no gukora indirimbo zitandukanye.

Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Washa Moto’, ‘Uzaba umbwira’, ‘Vitamin’ na ‘Ndagukumbuye’. Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo nshya yise “Urwakera” yayitekerejeho ayandika yishyize mu mwanya w’abakundana baba biyibutsa ibihe byiza bagiranye.

Anavuga ariko ko n’abatakiri kumwe bashobora kuyifashisha bibutsanya ibihe byaranze urukundo rwabo. Akomeza avuga ko iyi ndirimbo yayituye abantu bose bakundana ‘Urwakera’ bakiyibutsa ‘agakeregeshwa’ karanzwe urukundo rwabo.

Ati “Urwakera’ ni indirimbo nahimbiye abantu bakundana, ababana cyangwa se abakumburanye bibukiranye ‘Urwakera’. Bya bihe byiza babanagamo. Kwibukiranya uko byabaga bimeze naririmbye ku rukundo abakundana bakumbura mbese ibihe byiza bagiranye mu rukundo rwabo,”

Yavuze ko hari abakumbura ibihe byabo bagishyingiranwa abandi bagakumbura ibihe byaranze ubushuti bwabo n’ibindi. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba agira ati “Ongera undebe iry’ubutesi ungwe mu gituza wumve uko umutima utera.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yakoresheje abasore n’abakobwa babyina imbyino gakondo nyafurika n’igishakamba kivanze. Igishakamba ni imbyino yo mu Mutara akenshi bakunda kubyina basa n’abahingana mu bijyanye n’ubutunzi.

Ni mu butunzi bujyanye n’inka, amashyo n’ibindi. Buri wese uko ateze amaboko abyina baba bafite uko babibara, umwe akaba yatega akavuga afite ‘mfite izi’ n’undi nawe bikaba uko. Uko batega amaboko ni ko baba bavuga inka buri wese afite. Ni imbyino ishingiye ku bantua bafite inka

Amashusho yayo yafatiwe i Muhanga na Mereneza ku giti cy’Umwami.


Nick Dimpoz yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Urwakera' y'abibutsa ibihe byiza by'urukundo rwabo

NICK DIMPOZ YASOHOYE AMASHUSHO Y'INDIIRMBO 'URWAKERA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND