RFL
Kigali

"Nimbona umukunzi nyawe nzatuza, kubona ugukunda ni amahirwe" The Legends mu ndirimbo bakoranye na Mukadaff-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/03/2019 14:32
0


Itsinda The Legends rigizwe n'abahanzi babiri ari bo Dr Scientific na King The Winner ryashyize hanze indirimbo nshya 'Nzatuza' ryakoranye n'umuraperi Mukadaff umwe mu baraperi ba hano mu Rwanda bahagaze neza mu njyana ya Rap.



UMVA HANO 'NZATUZA' INDIRIMBO NSHYA YA THE LEGENDS FT MUKADAFF

"Inaha mu mujyi ukunda uyu munsi ejo bakamujyana, ehhh nimbona umukunzi nyawe nzatuza. Urukundo rwa cyera si rwo rw'ubu, kubona ugukunda ni amahirwe. Nakoze urugendo rurerure ngusanga ariko nasanze wifitiye undi..." Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo nshya 'Nzatuza' The Legends bakoranye na Mukadaff.


Dr Scientific na King The Winner bagize itsinda The Legends

Dr Scientific umwe mu bagize The Legends yabwiye Inyarwanda.com ko bakoze iyi ndirimbo 'Nzatuza' nyuma yo guterwa inkeke na gatanya (Divorce) ziriho ubu dore ko ziri kwiyongera cyane bitandukanye no mu myaka yashize. Yavuze ko ibi bigaragaza ko urukundo rw''ubu atari nk'urwa cyera. Yunzemo ko urukundo rw'ubu usanga rushingiye cyane ku mafaranga.


Umuraperi Mukadaff

Dr Scientific yasabye abasore n'inkumi bashaka abakunzi nyabo, gutegereza kuko igihe kizagera bakabona abafite urukundo nyarwo. Yasobanuye ko muri iyi minsi bisaba gushishoza cyane mu gihe cyo gutoranya umukunzi kuko benshi usanga baba bararikiye ibintu bitandukanye, bityo ugasanga abadashishoje cyane bakomerekera bikomeye mu rukundo kuko bahemukirwa n'abo bafataga nk'abakunzi babo.

UMVA HANO 'NZATUZA' INDIRIMBO NSHYA YA THE LEGENDS FT MUKADAFF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND