RFL
Kigali

Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 yavuze kuri Mwiseneza Josiane babanaga anahishura uwari ukwiye ikamba-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2019 3:33
7


Umukobwa witwa Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yatangaje ko yumvaga uwitwa Gaju Anita ari we uba Miss Rwanda 2019. Yifurije ibyiza byinshi Mwiseneza Josiane bamaranye ibyumweru bibiri mu mwiherero wabereye i Nyamata.



Ikiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuva yimitswe nka Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yabajijwe ibibazo bitandukanye; uko yiyumva nyuma yo kwegukana ikamba, uwo atura intsinzi, uko yinjiye mu irushanwa, icyo avuga kuri Mwiseneza Josiane babanaga mu cyumba n’ibindi byinshi biteye amatsiko.

Yabwiye itangazamakuru ko nta kintu yarushije abandi bakobwa bari bahataniye ikamba, ahubwo ko ari Imana yamufashije ati: "Ni Imana yamfashije nanjye ntabwo ari ibintu nateganyaga.” Yatangaje ko mu bakobwa bose bari bahatanye yatekerezaga ko uwitwa Gaju Anita ari we ushobora kwambikwa ikamba.

Yongeyeho ko ubwo intebe yicarwaho na Nyampinga w’u Rwanda yashyirwaga imbere, yahise abwira Gaju Anita ko iyo ntebe ari iye. Yagize ati “Njye natekerekeza ko ari Gaju Anita…Simbizi ni we wari undimo gusa, niriya ntebe bayizanye ndamubwira nti ‘that’s yours’.

Uyu mukobwa watuye intsinzi ye ababyeyi be, yavuze ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda byamujemo mu mwaka w’2018. Ngo yatekerezaga ko atazarenga n’amajonjora y’ibanze. Avuga ko yari asanzwe abana mu cyumba kimwe na Mwiseneza Josiane wagizwe Miss Popularity 2019, yifuriza ‘ kumera neza gutera imbere. Ati: "Ndamwifuriza ibintu byiza byose."

Meghan Nimwiza watoye yari yambaye nimero 32, yinjiye mu irushanwa ku itike y'Umujyi wa Kigali. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 (800 000 Rwf.)

AMAFOTO:

Iradukunda Liliane yatanze ikamba.

Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2019.

Yashimiye bikomeye ababyeyi be n'abandi.


Umuhanzi Victor Rukotana yaririmbye muri uyu muhango.

NIMWIZA ASOBANURA UMUSHINGA WE IMBERE Y'AKANAMA NKEMURAMPAKA

NIMWIZA YAHISHUYE KO YACYEKAGA KO GAJU ARIWE WARI GUTWARA IKAMBA


NIMWIZA YAMBITSWE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2019

IBIBAZO NIMWIZA MEGHAN YABAJIJWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Nibwo urwanda rutoye miss mwiza nyuma nta Nkunda doriane
  • hakizimana5 years ago
    ndemeye nimwiza
  • fab5 years ago
    ibintu nabonye ari sawa kbs byagenze neza muugutira nyampinga
  • Rose Nana5 years ago
    Nanjye nkabona ibibazo Meghan yatoraga byose babeshyaga ngo byabajijwe,naho bari barimo kumuhigira ikibazo cyoroshye, ngo babeshye abanyarwanda ko yatowe abikwiye!! Gusa bagerageje gukora kata mu bwenge noneho!
  • Bonjour5 years ago
    Erega ntimugapfubusa mumatiku, wasanguyumwanya wa josiane ariwuzamuhesha imigishamyinshi kurutanuwa miss Rwanda. Ubungubu muzi ama contract yokwamamaza agiyekubona kubera popularity ye? Ahubwo ntazabonahwayakwiza. Azanahembwamenshi kurusha za800.000 za miss ndetsahobora nokubivanamo imodokanziza kurushiliya ya miss Rwanda
  • kwitonda theodomire5 years ago
    mbega gutekinika!!!
  • Ntibisanzwe5 years ago
    Aravuga iki se, navuge avuye aho. Kugirango Josiane ntaze no muri bane bambere bagombaga gutorwamo miss kuri stage? Abanyarda tuzabivuna murabeshye ubusa, ibi ntabwo bizakomeza





Inyarwanda BACKGROUND