RFL
Kigali

Nirere Shanel n’abandi bahanzi bagiye gutaramira i Kigali mu iserukiramuco ‘Isaano Arts Festival’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2019 17:44
0


Ruth Nirere Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yemeje gutaramira mu Mujyi wa Kigali mu iserukiramuco ‘Isaano Arts Festival’ ryateguwe na Positive Production azahuriramo n’abandi bahanzi batandukanye.



Iserukiramuco rigiye kumara iminsi ine ribera i Kigali, ni uguhera mu ijoro ry’uyu wa kane kugeza ku wa mbere w’icyumweru kiri imbere (tariki 14-18 Gashyantare 2019).

Hazerekanirwamo umuziki w’umwimerere, imbyino, ubuvanganzo, imideri, urwenya n’ibindi.  Kizagaragaramo abarimo Icenova, Gael Faye, Nelson Gahima, Amalon, Yannick Kamanzi, Mutumani, Rene, Tuyisenge Umusizi, Cubaka, Michael Makembe n’abandi.

Mu butumwa Miss Shanel yanyujije kuri instagram, yemeje gutaramira i Kigali, kuri uyu wa Gatandatu. Yagize ati “Muraho ab’i Kigali nshuti zanjye n’abafana banjye. Niteguye kubaririmba mu gitaramo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2019 kizabera Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).”

Gutangira ni buri saa kumi n'ebyiri kugeza saa yine z’ijoro (6-10pm). Miss Shanel ubarizwa mu Bufaransa watumiwe afite indirimbo nyinshi zakunzwe nka: ‘Ndarota’ yakunzwe by’ikirenga, ‘Ndagukunda byahebuje’, ‘Nakutaka’, ‘Ubufindo’ n’izindi nyinshi.

Igitaramo Nirere Shanel azaririmbamo.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND