RFL
Kigali

Nirere Ruth [Miss Shanel] yasohoye amashusho y’indirimbo “Atura” yakoreshejemo abakinnyi ba filime-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2019 17:15
0


Nirere Ruth [Miss Shanel] yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Atura” yifashishijemo bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bazwi birushijeho. Yayikoze agamije gukangurira abagore kwatura ibyo batishimiye banyuramo mu ngo zabo birimo gukubitwa, gucunaguzwa n'ibindi.



Nirere Ruth yakunzwe mu ndirimbo ‘Nakutaka’, ‘In love’, ‘Ndarota’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Ubufindo’ n’izindi nyinshi zakomeje izina rye. Amashusho y’iyi ndirimbo “Atura” yayashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019, akaba agizwe n’iminota ine n’amasegonda 27’.

Kuya 26 Werurwe 2019, ubwo yashyiraga hanze ‘Audio’ y’iyi ndirimbo “Atura” yabwiye INYARWANDA ko yayanditse yibanda ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana mu ngo. Yavuze ku gutukwa, gucunaguzwa, kurazwa n’ibindi byinshi bikomeretsa umutima.

Yagize ati “ Ni ubutumwa bwibanda ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane rikorerwa abagore ritaretse n'abana bibarutse ku babafite. Ihohoterwa rikorerwa umubiri ririmo gukubitwa kw'abagore, gutukwa no gucunaguzwa n'irindi hohoterwa ritandukanye rituma umuntu yangirika mu mutwe.

Muri iyi ndirimbo ‘Atura’ Shanel aririmba akangurira umugore kwatura ibimukorerwa kugira ngo imizi y’ikibazo irinduke. Avuga ko umugore adakwiye kwizera ko ihohoterwa akorerwa ari ubwa mbere n’ubwa nyuma kuko atazi iherezo ryabyo.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Atura” agaragaramo umukinnyi wa filime Daniel Gaga [Ngenzi], Mukakamanzi Beata [Uzwi nka Mama Nick] ndetse na Nkota Eugene. Amashusho yayo yayobowe na Kivu Ruhorahoza, amashusho afatwa na Shakur Ndayishimiye.  

Inkuru bifatanye isano: Nirere Shanel mu ndirimbo "Atura" yakanguriye abagore kwatura ihohoterwa bakorerwa mu ngo

Nirere Shanel washyize ahagaragara amashusho y'indirimbo "Atura".

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ATURA' YA NIRERE SHANEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND