RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Sefu ntabwo azakina umukino Rayon Sports izakiramo Musanze FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/05/2019 12:39
0


Umukinnyi ukina hagati wa Rayon Sports FC, Niyonzima Olivier Sefu ntabwo azakina umukino Rayon Sports FC, izakiramo Musanze FC, nyuma yo gushotwa umupira ku mutwe n’umukinnyi wa Amagazu FC.



Nk'uko umuganga wa Rayon Sports FC, yabidutangarije uyu mukinnyi watsinze igitego mu mukino ubanza wahuje Rayon Sports FC na Musanze FC, ntabwo azagaragara ku mukino Rayon Sports FC izakira Musanze FC, nyuma yo kugira imvune yitwa Concussion.


Niyonzima Sefu Olivier ubwo yavurwaga i Nyamagabe

Umuganga wa Rayon Sports FC, Dr. Charles Mugemana aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko uyu mukinnyi atazagaraga muri uyu mukino. Yagize ati:”Niyonzima Olivier Sefu ntabwo azagaragara mu mukino Rayon Sports izakiramo Musanze FC, kubera imvune yagize nyuma yo gushotwa umupira n’umukinnyi w’Amagaju”.

Yakomeje avuga ati:”Yasohotse mu kibuga igice cya mbere cyitarangiye, naramukurikiranye yagaragaraga, nk'aho nta kibazo afite, ariko namusabye kuruhuka cyane, namusabye kuryama kuko iyo umukinnyi agize iki kibazo (Concussion), aba agomba kumara hanze iminsi itanu cyangwa ine, kugira ngo agaruke mu kibuga”.


Niyonzima Olivier Sefu yari yabanje ku kibuga avunika ku munota wa 25'

Niyonzima Olivier Sefu yafashije ikipe ya Rayon Sports FC, gukura amanota i Musanze, aho yatsinze igitego cya kabili cyahesheje amanota atatu Rayon Sports, umukino warangiye Rayon Sports FC itsinze Musanze FC 2-1.

Dr Charles Mugemana umuganga wa Rayon Sports

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa 28:

Kuwa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019

-Rayon Sports vs FC Musanze (Stade ya Kigali, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019

-AS Muhanga vs APR FC (Stade Muhanga, 15h30’)

-Mukura VS vs Marines FC (Stade Huye, 15h30’)

-Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

-Sunrise FC vs Kirehe FC (Nyagatare, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019

-Amagaju FC vs Bugesera FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-Etincelles FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-Police FC vs SC Kiyovu (Kicukiro, 15h30’)

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND