Umukobwa yagishije inama nyuma yo gutangaza ko igihe aryamanye n’umukunzi we amukubita inshyi zo ku kibuno ndetse akamubabaza, akaba yaramusobanuriye ko yabikopeye mu bazungu agamije kumusaza mu buriri.
Umukobwa w’imyaka 25 yagarutse ku buzima bw’urukundo
ari gucamo ariko avuga ko umusore bakundana yaje guhinduka nyuma yo kwerekeza
mu bihugu bya kure byiganjemo abazungu.
Yagiye bakundana, ndetse bakomeza gukundana ariko
agarutse agarukana imico yagiye itungura umukobwa rimwe na rimwe akumva
yamureka akamusezerera mu rukumdo.
Imwe mu mico yadukanye mishya ku mukobwa ifite aho
ihuriye n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko uburyo bayikoragamo
bwahindutse. Aba bombi bateganya kubana mu minsi mike nk'uko umukobwa
abitangaza, ariko avuga ko kuva umusore yagaruka avuye mu bihugu by’amahanga,
amukubita igihe batera akabariro.
Rimwe uyu mukobwa yaramwicaje nyuma yo gusanga ku
kibuno hasa n’ahatukuye kubera gukubitwa ndetse anababara. Amubaza impamvu
amukubita. Uyu musore umukunda byo gupfa yaramusetse cyane amubwira ko atari
yaba umusirimu.
Yamusobanuriye ko ari uburyo bwiza abazungu
bakoresha kugirango iki gikorwa kibaryohere bombi ndetse umugore akabishaka
cyane ku buryo bose bahuza umutima. Ibi byatumye umukobwa amwibutsa ko na mbere
bari bishimye bombi mu buriri, ariko umusore avuga ko yaje kumenya ibanga.
Uyu mukobwa aragisha inama avuga ko arembejwe no
gukubitwa kandi agakubitwa n’umusore akunda, yitwaje imico yakuye mu mahanga,
akirengagiza ububabare bwe.
Uyu musore w’igitangaza rimwe amusezeranira ko
yabihagaritse, ariko igihe umukobwa yumva ntakibazo cyongera kuvuka akabona
arakubiswe, bikaba byanatuma atakaza ubushake muri iki gikorwa gikorwa.
Ati “ Ndamukunda kandi tumaranye igihe. Mbere yo
kujya mu bazungu twari tumeranye neza ariko kuva yaza yaje yarahindutse mu
buryo butandukanye ariko bigeze mu buriri biba ibindi kuko igihe cyose duhuye
ndakubitwa inshyi zo ku kibuno. Mungire inama y’icyo nakora.
TANGA IGITECYEREZO