RFL
Kigali

Nta mpamvu n'imwe yatuma APR FC ihabwa igikombe shampiyona itarangiye – Bamwe mu batoza bo mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/05/2020 13:09
0


Bamwe mu batoza bo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda bemeza ko nta mpamvu n’imwe babona yatuma ikipe ya APR FC ihabwa igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019- 2020, mu gihe cyose shampiyona yaseswa isigaje imikino itandatu.



Mu gihe habura amasaha make ngo inama ihuza abanyamuryango ba FERWAFA  iterane ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, ngo yige uburyo  shampiyona y’u Rwanda yasozwa  cyangwa hafatwa indi myanzuro bamwe mu batoza n’abakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kugaragaza uruhande bariho ku myanzuro yitezwe muri iyi nama.

Banamwabo camarade umutoza wungirije mu ikipe ya Gicumbi Fc asanga APR FC Idakwite guhabwa igikombe ahubwo yasohoka nk'iyabaye iya mbere.

Uyu mutoza wa Gicumbi FC ibarizwa ku mwanya wa nyuma ku ku rutonde rw’agateganyo  rwa shampiyona, asanga nta gikombe kigomba gutangwa ndetse nta n’ikipe ikwiye kumanuka, ahubwo amakipe abiri ya mbere agasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

Yagize ati ”Njyewe sinumva ukuntu watanga igikombe bigishoboka gukuramo amanota  hagati y’amakipe ahatanira igikombe, njyewe sinabyumva ko babikora nibanabikora APR Fc na Rayon Sport zisohoke ariko badatanze igikombe. Nta kipe mbona yagakwiye kuzamuka ndetse ntihagire imanuka”.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Ruremesha Emmanuel yavuze ko hakiri kare ku buryo Shampiyona yaseswa. Yagize ati “Njye ntabwo nshobora kwifuza ko Shampiyona bayisesa kuko n’abazihagaritse, hari abatarabyishimiye bari kubigaragaza ko hatanzwe igikombe bitari ngombwa. 

Nifuza ko Shampiyona yakomeza, ariko ibihe turimo biragoye. Gutanga igikombe biragoye kuko byose byari bigishoboka kandi no kumanura amakipe mu cyiciro cya kabiri nabyo ntibyaba bisobanutse”.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda yasubikwagwa, APR FC yari gukina na Espoir FC, yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.

Espoir FC yanganyaga amanota 17 na Heroes FC, zikurikiwe na Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 16.


Banamwana asanga nta gikombe gikwiye gutangwa muri uyu mwaka


Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma kugeza magingo aya


Ruremesha asanga shampiyona itaseswa kuko hakiri kare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND