RFL
Kigali

‘Ntabwo naririmbye Knowless aho ari atuze’-Ukuri kwa Neg G ku ndirimbo ye benshi bavuga ko yibasiyemo Knowless n’ibindi byamamare -VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:8/10/2020 19:36
0


Umuraperi Neg G The General yavuze ko ibyo yaririmbye byose mu ndirimbo aherutse gusohora ari ukuri, gusa ahakana ko nta zina Knowless yigeze ashaka kuvuga. Igisekeje, yavuze ibishaka gusa n'ibyo yavuze mu ndirimbo. Yemeza ko nubwo Knowless yagiye atwara ibihembo ariko ngo ntabwo mu muziki ari Perfect (ntabwo abikora neza).



Ni indirimbo yise 'Nta muntu wari uzi ibi bintu', yatanzweho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bavuga ko yibasiyemo bamwe mu bahanzi b'ibyamamare. Mu kugaragaza ko ibyo yaririrmbye byose ari ukuri, yaduhaye urugero rw’ibyo yashatse kugaragaza ku muhanzi Safi. Ati ”Yagiye mu rukundo akurikiye ikofi”. Twamubajije niba iyo kofi yarakurikiye abizi neza ko yayibonye, avuga ko ibyo atabimenye, araseka aca umugani agira ati ”Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike itoreramo”.


Neg G yavuze ko atigeze ashaka kuvuga Knowless mu ndirmbo ye nubwo benshi ariko babivuga

Ku bijyanye n'aho muri iyi ndirimbo yaririmbye avuga ko umukobwa wize APACE ntawari uzi ko azaba umuhanzikazi agahitinga agahora kuri za 'Playlist' ntajwi afite ingoma ze zimena abantu amatwi, Neg G The General yahakaniye InyaRwanda.com ko atari Butera Knowless yashatse kuvuga.

Yagize ati ”Knowless namuvuze hehe hariya? Nonese ni we wize kuri APACE wenyine’’. Yakomeje atuganiriza ariko yibaza impamvu abantu bafata ibintu bagashaka kwiyumviramo ibyabo, asaba Knowless gutuza. Ati "Ntabwo naririmbye Knowless, Knowless aho ari atuze”.

Knowless nagira icyo abivugaho bizaba bibaye inshuro ya kabiri amwiyamye. Ku nshuro ya mbere yiyamye Neg G amuhamagaye ubwo yari ari mu kiganiro yari yatumiwmo kuri Radio 10 nabwo yari yamwibasiye mu indirimbo ’Icyayi gishyushye’ yashyize hanze mu mwaka wa 2013.

Icyo gihe Knowless na Clement bari mu rukundo rw’ikibatsi. Muri iyo ndirimbo, Neg G yari yavuze ko icyo cyayi aza kukivuza ukavivura ukavuga ngo vraiment avuga ko aza kugikina ukagira ngo ni Knowless na Clement. Nyuma yo gushimangira ko atari Knowless yaririmbye, twamubajije uwo yashatse kuvuga yirinda kugira uwo atangaza.

Gukura Knowless mu bo yaririmbye bibaye nk’ibivuguruza ibyo yari yatubwiye mu nkuru twasohoye tariki 30 Nzeri 2020 yari ifite umutwe ugira uti "Safi yakunze akurikiye ifaranga! Neg G The General mu ndirimbo ye nshya yibasiye abarimo Knowless, Platini&TMC n’abandi".

N’ubwo Knowless amaze gutwara ibihembo bitandukanye mu muziki, Neg G yavuze ko atamufata nk’umuhanzi uririmba mu buryo buboneye. Reba ikiganiro kirambuye twagiranye umenye impamvu yatumye Neg G avuga ko Knowless atari Perfect (atabikora neza).

Ese ko muri iyi ndirimbo ye humvikanamo ijwi ry’umuntu w’igitsinagore avuga ngo ‘Nta muntu wari uzi ibi bintu’ utazwi kandi bakaba bemera ko atabibahereye uburenganzira, nabarega bizagenda bite? Byose bikubiye muri iki kiganiro twagiranye na Neg G.


Neg G yavuze ko Safi yari yarakunze akurikiye ikofi gusa ntiyeruye uwo yari yarakunze


Knowless yigeze kwiyama Neg G mu 2013 ubwo yamuririmbaga mu ndirimbo 'Icyayi gishyushye'

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEG G THE GENERAL


REBA HANO INDIMBO YA NEG G NTA MUNTU WARI UZI IBI BINTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND