RFL
Kigali

“Ntabwo twangana twarahuye turifotozanya…”Oda Paccy avuga ku ifoto ye na Hon Bamporiki uherutse kumwambura izina ry’ubutore

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2019 11:11
1


Mu minsi ishize ubwo Oda Paccy yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ibyatsi’ hadutse amagambo mensi yashinjaga uyu muraperikazi kwangiza umuco nyarwanda nkana ndetse yamburwa izina ry’ubutore n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Hon Bamporiki Edouard. Kuri ubu uyu muhanzikazi yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu muyobozi.



Oda Paccy mu kiganiro na Inyarwanda.com yabajijwe niba ubwo yahuraga na Hon Bamporiki batigeze baganira ku byo yavuzweho mu minsi ishize byatumye anamburwa izina ry'ubutore. Oda Paccy yagize ati” Njye na Hon Bamporiki ntabwo twangana rwose twarahuye mu bukwe bwa Mike Karangwa turifotozanya, nari nambariye Mike Karangwa nawe yari yamusabiye umugeni rero twarahuye turifotozanya.”

Umwuka mubi hagati ya Oda Paccy n’itorero ry’igihugu wazamutse mu minsi mike ishize ubwo uyu muhanzikazi yari yarangije gukora indirimbo yise “Ibyatsi” akoresha ifoto iyamamaza itaravuzweho rumwe ahubwo yanatumye uyu muhanzikazi yamburwa izina ry’Ubutore yari yahawe ubwo yarangizaga itorero ry’abahanzi.

BamporikiHon Bamporiki Edouard ni we wasabiye umugeni Mike Karangwa...

Oda Paccy

Oda Paccy yari yambariye Mike Karangwa...

Oda PaccyAba bombi barahuye bafatana ifoto...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • willy5 years ago
    Bose ni aba stars ibyabo ntimukajye mubyivangamo!





Inyarwanda BACKGROUND