RFL
Kigali

Nyamirambo: Ku wa Gatanu; Abazasohokera Bahaus Club bazasusurutswa na Social Mula

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2019 7:37
0


Mugwaneza Lambert wamamaye nka Socila Mula yatumiwe gutaramana n’abazasohokera mu kabyaniro Bahaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Bahaus Club buri Cyumweru itumira umuhanzi igamije gususurutsa abakiriya bayo n’abandi bayigana bagasanganizwa ibiribwa n’ibinyobwa byizihiye umubiri.



Social Mula wakoze indirimbo nka ‘Ma vie’, ‘Amahitamo’ zigakundwa by’ikirenga azasusurutsa abazasohokera Bahaus Club ku wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2019. Ni mu gitaramo kizatangira saa moya z’ijoro (19h:00’). Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1 000 Frw) ku muntu umwe.

Bahaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacuumuco’ cyasusurukijwe na Senderi International ndetse n’Itorero Inkesha

Bahaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 07888 161 26.

Social Mula yatumiwe kuririmba muri Bahaus Bar.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND