RFL
Kigali

Nyampinga wa USA yeguye mu nshingano kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/05/2024 10:41
0


Nyampinga Noelia Voigt yamaze kwandika ibaruwa asezera mu nshingano ze zo guhagararira abandi bakobwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.



Nyampinga Noelia Voight watowe nka Miss USA muri Nzeri 2023, yamaze kwandika ibaruwa isezera mu nshingano ze kubera impamvu z’ubuzima bwe aho avuga ko kugira ngo agire icyo ageza ku bandi bakobwa nk’uko yabyiyemeje ajya gutorwa bisaba kuba ufite ubuzima bwiza.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Voight yatangaje ko mbere y’ibyo akora byose ari ngombwa kwita ku buzima bwe kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze. Yongeyeho kandi ko ari umwanzuro umugoye gufata kandi ko n’abagenewe iryo tangazo biza kubagora.

Yagize ati: "Urugendo rwanjye nka Miss USA rwari rusobanuye byinshi, nahagarariye Utah neza, ndetse mpagararira USA no muri Miss Universe. Mbabajwe no kubamenyesha ko nafashe umwanzuro ukomeye wo kwegura ku mwanya wa Miss USA 2023."

Voight wari waraciye agahigo ko kuba umukobwa wa mbere uvuka muri Venezuela wari ubashije kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko byari ishema guhagararira Leta ya Utah ariko kuri ubu akaba ashyize imbere ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Voight yashimiye abantu bose bamubaye hafi muri iki gihe cyose amaze ku mwanya wa Nyampinga wa USA  avuga ko ubuzima ari bwo butunzi buhambaye umuntu uwo ariwe wese afite.

Miss USA ni irushanwa ry’ubwiza rimaze imyaka irenga 70. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika niwe wahoze ari we nyiri Miss Universe Organization, ikigo gitegura amarushanwa ya Miss Universe, Miss USA na Miss Teen USA. Trump yagurishije icyo kigo mu 2015.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND