RFL
Kigali

Nyanza: Abakinnyi b'Ikinamico Umurage bigishije abaturage kwirinda SIDA n'izindi ndwara zikomoka ku mwanda

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:28/08/2019 12:21
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2019, Abakinnyi b’ikinamico Umurage basuye abaturage b’akarere ka Nyanza, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda indwara zikomoka ku mwanda ndetse na SIDA by’umwihariko igikorwa bafatanyije na Rwanda Biomedical Centre.



Ni igikorwa cyabereye ku Isoko riherereye mu murenge wa Gahombo ahazwi nko mu Butatsinda, aho abaturage biboneye Abakinnyi b’ikinamico Umurage imbonankubone ndetse babona uko bajya bakina Ikinamico (Umurage) bajyaga bumva kuri Radiyo. Igikorwa cyari cyigamije gukangurira Abaturage kwirinda indwara ndetse n’amakimbirane y’abashakanye mu miryango.


Abaturage b'akarere ka Nyanza bari baje ari benshi kwihera ijisho aba bakinnyi b'Ikinamico Umurage

Abaturage basobanuriwe ukuntu umuntu yakwandura SIDA aho babwiwe uburyo butatu umuntu yakwanduriramo SIDA ari bwo:

Kugirana imibonano mpuzabitsina mu buryo ubwo ari bwo bwose n’uwanduye Virusi itera SIDA hadakoreshejwe agakingirizo. Inshuro imwe gusa y’imibonano mpuzabitsina idakingiye irahagije kugira ngo wandure virusi itera SIDA. Umubyeyi ufite virusi itera SIDA ashobora kuyanduza umwana we amutwite, amubyara cyangwa amwonsa.

Abaturage ba Nyanza bunganira abakinnyi b'Ikinamico Umurage ku bibazo babazaga

Ubundi buryo wakwanduriramo SIDA ni uuhuza amaraso n’ufite virusi itera SIDA urugero: Gusangira ibikoresho bikomeretsa (inzembe, inshinge, Ibikwasi n’ibindi). Aba bakinnyi kandi basobanuriye abaturage uko umuntu yakwandura indwara ya Hepatite (A&B) ndetse n’uko yayirinda.

Abaturage baje bafite n'ibyo bahashye baje kwihera Ijisho aba bakinnyi

Nyuma yo gusobanurira uko umuntu yakwirinda izi ndwara, Abakinnyi b’ikinamico Umurage bakinnye Umukino (Ikinamico Umurage) berekana ihohoterwa rikorerwa mu ngo aho muri uyu mukino hagaragaramo imiryango ibiri, umujyanama w’ubuzima, umukuru w’umudugudu ndetse n’umuturage w’intangarugero ukurikiza gahunda za Leta.

Abakinnyi b'Ikinamico Umurage bari gukina

Muri uyu mukino kandi berekanye uko umuryango umwe wafashe umwana nabi basigiwe n’undi muryango wapfuye, aho umugabo Karipaforo (Izina umwe muri aba bakinnyi yafashe) yaje kumujyana gukora mu kabari afite imyaka 14, mu rwego rwo kumwiyegereza kugira ngo abone uko azajya amusambanya. Yaje kumusangira n’umugabo w’incuti wari wafashe izina rya Bazigumpyeta ndetse biza kurangira banamuteye inda.


Umukino watangaga ubutumwa ku baturage ko badakwiye gukorera ihohoterwa abana ndetse bakirinda no guhishira ihohoterwa ribera mu miryango.

Umwe mu baturage waganiriye na Inyarwanda.com yavuze ko yishimiye kandi kubona aba bakinnyi imbonankubone anavuga ko yakuyemo ubutumwa bw’uko atagomba guhishura amakimbirane yo mu ngo dore ko ari yo avamo ipfu zimwe na zimwe.

Abaturage bari baje ari benshi aho iki gikorwa cyabereye

‘‘Reka nshimire aba bantu baje kudusura hano, dore ko twajyaga tubumva kuri Radiyo ariko tutarababona. Njyewe byanshimishije kubabona bakina. Icyo nakuyemo muri uriya mukino ni uko umuntu atagomba kuba yahishira amakimbirane yo mu ngo. Njyewe ntabwo nshobora kugirana ikibazo n’umugore wanjye. Ariko turamutse tucyigiranye nahita njya mu buyobozi kugira ngo batwunge kuko umujinya ukoresha amabi nakwisanga nakoze ibintu ntatekereje cyangwa we yabikoze’’.Gatera Emmanuel umuturage wo mu karere ka Nyanza

Gatera Emmanuel umuturage wo mu karere ka Nyanza

Aba bakinnyi kandi bageneye ibihembo abakunzi b’ikinamico UMURAGE aho banabahaye Radiyo kugira ngo bajye babasha gukurikirana iyi kinamico.

Abaturage bahawe Radiyo ngo bajye babona uko bakurikirana iyi kinamico

Amwe mu mafoto yerekana Abakinnyi b'Ikinamico Umurage bari gukina:

Umugore Murekatete wari ufite umugabo wajyaga amukubita ndetse akanamuca inyuma ariko we akamuhishiraMurekatete na Bazagumpyeta umugabo we umuca inyuma Karipaforo umufundi wavanye umwana w'imyaka 14 mu rugo akamujyana mu kabari kugira ngo ajye abona uko amusambanya. Hano yari ari kumwe n'umugore we KizubazubaMurekatete wajyaga abeshya abajyanama b'ubuzima ahishira umugabo we Bazigumpyeta ko ajya amukubita Karipaforo, umwana w'ipfumbi w'imyaka 14 bakoresha mu kabari, ndetse na KizubazubaKaripaforo na Kizubazuba, Karipaforo wahoraga abeshya umugore amuca inyumaMurekatete n'umujyanama w'Ubuzima, ahisemo kumubwira ibibazo afite nyuma y'uko atwite inda ya 9 ndetse n'umugabo we akaba amuca inyuma akanamukubitaAbakinnyi b'Ikinamico Umurage bari bitabiriye iki gikorwa

Amazina abakinnyi b'Ikinamico Umurage bakoresha bakina ntabwo ari amazina yabo bwite ahubwo ni amazina biyise bagendeye ku butumwa bashaga gutanga

AMAFOTO: MUGABE Jean Paul






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND