RFL
Kigali

"Nyemerera bose bakwite uwanjye nkwihere izina ryanjye" Christopher mu indirimbo nshya "Izina Ryanjye"-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:18/07/2019 7:15
0


Rurangirwanwa mu ndirimbo z'urukundo Christopher, nyuma y'amezi atanu ashyize hanze indirimbo "Ko Wakonje" ubu yashyize hanze indirimbo nshya "Izina Ryanjye" yasohokanye n’amashusho yayo.



Christopher yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya ari iy'urukundo izafasha ababengutse abari kubasaba ko babana ubuzira herezo. Yagize Ati: "Iyi ni indirimbo ifite ubutumwa bwo gusaba umukobwa ko yakwemerera mukabana ubuzira herezo, mba ndirimba". 

Christopher yakomeje adutangariza ko iyi ndirimbo yayikoze yumvikanamo wa mwimerere wa Christopher n'imyandikire ye yamenyereweho mu myaka yashize. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro naho amashusho yayo yakozwe na Bernard.  Iyi ndirimbo yumvikanamo indimi zisaga eshatu arizo Ikinyarwanda, Icyongereza n'ururimi rw'icyesipanyoro.


Isura nshya ya Christopher mu mashusho y'indirimbo "Izina Ryanje"  

Christopher yasoje asaba abakunzi be ko bakomeza kumushyigikira cyane ko nawe atazabatenguha. Ati "Kuva natangira kuririmba aho negeze ni abakunzi banjye mbikesha, rero ndabasaba gukomeza kunshyigikira nanjye sinzabatenguha."

Iyi ndirimbo "Izina Ryanjye" ije ikurikira amashusho ya "Your Body" na "Ko Wakonje" uyu muhanzi aheruka gushyira hanze. 

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo nshya "Izina Ryanjye" ya Christopher 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND