RFL
Kigali

Nyina wa Wema Sepetu ahangayikishijwe n’ubutinganyi bw’umukobwa we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/04/2019 16:30
0


Byakunze kuvugwa kenshi ko Wema Sepetu akundana n’abakobwa bagenzi be, bikaba byaragiye hanze nyuma yo gutandukana n’umukunzi we. Ibi bituma yitwa ko ari umutinganyi ndetse na nyina umubyara akaba yabigarutseho.



Wema Sepetu, umukinnyi wa filime uvuka muri Tanzaniya wakanyujijeho ubwo yakundanaga n'umuhanzi Diamond Platinumz nawe uzwi cyane muri Tanzaniya mu myidagaduro yaho. Nyuma ya Diamond, mu bakundanye na Wema harimo umwe wanatumye agera mu nkiko ubwo hasakaraga amafoto bari gusomana ariko nyuma y’ibyo hagasohoka amafoto ya Wema Sepetu ari gusomana n’umukobwa bivugwa ko ari umutinganyi.

Nyuma y’ibyo byose rero, Miriam Sepetu, nyina wa Wema Sepetu yavuze ukuri ahamya ko umukobwa we ari umutinganyi ndetse anavuga ku nshuti mbi afite yatangiye yishushanya. Uyu mubyeyi uhangayikishijwe n’imyitwarire y’umukobwa we ahamya ko atari ukwiyubaha kuba aryamana n’abagore bagenzi be.

Nyina wa Wema avuga ko ibyo byose byasembuwe n'agakungu umukobwa we Wema Sepetu afitanye na Diana. Ibi nyina wa Wema yabitangaje mu ijwi ryaciye kuri Instagram aho yasabaga abakurikirana umukobwa we ko barekera kumukurikira kuko atari kububahisha na gato kuko mu bigaragara Diana yabaye ihene mbi Wema yaziritsweho. Miriam yagize ati “Diana yabanje kwijijisha yigira inshuti wa Wema isanzwe ariko yari umukobwa bakundana.”


Wema Sepetu na Diana umukunzi we wamwinjije mu butinganyi

Nyina wa Wema kandi yavuze ko yifuza ko uwo mukobwa Diana yajya kure cyane y’umukobwa we anahamagarira abafana ba Wema ko babimufashamo bakabatandukanya. Yavuze ko ari agahinda kenshi ku mubyeyi, ati “Kereka umubyeyi gusa niwe wamenya agahinda k’ibyo umwana we ari kunyuramo. Ndambiwe Diana kandi sinifuza no kumubona. Buri uko nifuje ko Wema atera imbere, kubigeraho biranga kubera uwo mugore.”

Nyuma y’ibyo byose byabayeho ndetse n’ibyavuzwe ariko, Wema Sepetu avuga ko nta cyamubuza gukunda umubyeyi we nk’uko yabinyujije ku rukuta rwa Instagram ku ifoto ye na nyina ayiherekeresha amagambo agira “Nyuma y’ibyavuzwe byose ndetse n’ibyakozwe byose, nzahora iteka nshimira ko nkufite mu buzima bwanjye.”


Wema Sepetu avuga ko na nyuma ya byose ashimira cyane nyina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND