RFL
Kigali

Nyina wa Young Grace yamwifurije kubyara agaheka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/03/2019 21:36
1


Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ahetse umwana abaza abamukira niba ‘guheka bizamubera’. Mu bamusubije harimo na Nyina [Yankurije Immaculée] wamwandikiye amubwira ko ‘azabyara agaheka’.



Mu bihe bishize Young Grace yagiye yandika anasakaza amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ajyanye n’ibihe bidasanzwe umugore agira mbere yo kwibaruka. Yagiye aterura ibiganiro bitandukanye biganisha ku muryango, agaha abamukurikina rugari bakaganiria kuri iyi ngingo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2019 nibwo yahishuye ko atwite inda y’imvutsi. Yanditse anashyira amashusho kuri konti ya instagram avuga ko ari mu bihe bidasanzwe buri mugore wese aba yifuza mu buzima bwe.

Yagize ati “ Ndi muri cya gihe buri mugore wese abategereje gutanga ubuzima. Mbega byiza ubu inda yanjye n’iy’agaciro nk’umutima wanjye.” Yarengejeho utumenyetso tw’umutima, avuga ko ari umugore w’umunyembaraga.

Ubutumwa bwa Nyina wa Young Grace.

Yizihiza isabukuru y’imyaka 25 mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2018 yatunguwe n’umukunzi we Rwabuhihi Hubert [Piqué]  ukina muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri amwambika impeta amusaba kumubera umugore we w’iteka.

Uyu muhanzikazi amaze gukora indirimbo nka: “Ataha he”, “Hip hop Game”, “Bingo”, “Sweet Poupou” aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘S.O.S’.

Nyina wa Young Grace yamwifurije kubyara agaheka hungu na kobwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joselyne5 years ago
    Imana ikurinde mubyo ugiyeyo musore wacu Bruce tukuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND