RFL
Kigali

Nyuma ya ‘My Valentine’ Dir Alan Blessed yashyize hanze ‘Mutima’ agamije guha impano abakundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/02/2019 17:49
2


Dir Alan Gilbert wakoze indirimbo ‘My Valentine’ yongeye kugaruka nanone aririmba indirimbo atura abakundana by’umwihariko abifuriza ko urukundo rwabo rwarushaho gutera imbere.



Ubusanzwe yitwa, Muhire Alan Gilbert akaba akoresha Dir Alan Blessed mu buhanzi bwe. Kuri uyu wa Gatatu akaba yashyize hanze indirimbo yise ‘Mutima’ ije iherekeza ‘My Valentine’ yaherukaga gushyira hanze.

Muri iyi ndirimbo ‘Mutima’ aba avugamo umuntu ukunda undi byihariye , kandi akamukunda kurusha uko akunda abandi bose , mbese biyumvanamo bidanzwe. Ubwo twamubazaga kuri iyi ndirimbo Dir Alan Blessed yagize ati, “Ni indirimbo y’urukundo nkoze yaryohera umuntu muri iki cyumweru cy'abakundana turimo. Ndakomeza gukora, hari n’indi izasohoka nyuma y’iminsi mike yitwa ‘Bidasanzwe’.”

Dir Alan Gilbert
Dir Alan Blessed, umuhanzi ukizamuka ukora indirimbo zijyanye na St Valentin

Dir Alan avuga ko afite umukunzi uretse ko izi zose atari we aba aziririmbira kuko ajya yandika na filimi byaba bisobanuye ko nazo ariwe ahimbira kandi siko biri, ariko nawe yamubera impamvu y’inganzo.

Dir Alan Gilbert
Indirimbo ya Dir Alan Blessed yayise 'Mutima'

Ubwo twamubazaga impamvu akunze gusohora indirimbo zijyanye na St Valentin yagize ati “Ni uko akenshi inspiration ziza ziba ziganisha ku rukundo, noneho ngahitamo ko indirimbo yanjye kenshi zisohoka mu cyumweru cy'abakundana. Gusa siko bizahora kuko ubu uyu mwaka hari n’izindi zirasohoka!”

Kanda hano wumve ‘Mutima’ ya Dir Alan Blessed






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nnsenga5 years ago
    Komereza aho mwana wacu. Kura ujya ejuru tukuri inyuma
  • Niyongira Theonille5 years ago
    Courage Alan





Inyarwanda BACKGROUND