RFL
Kigali

Nyuma y'amezi 3 asinye muri Incredible umusore ukizamuka Seyn yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri 'Beautiful' -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2019 10:47
0


Bagenzi Bernard wazamuye abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo itsinda Active, Dany Nanone, Khalfan n’abandi, mu minsi ishize yinjije undi muhanzi mu muziki, ahita anashyira ahagaragara indirimbo ya mbere 'Rewind' yakorewe muri Incredible Record. Nyuma y'amezi 3 gusa kuri ubu bashyize hanze indirimbo ye ya kabiri bise 'Beautiful'



Seyn, amazina ye bwite ni Rurangwa Hussein.Uyu musore w’imyaka 22 yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Incredible Record. Yatangiye kuganirwaho muri Gicurasi 2018 ndetse banatangira gukorana imishinga y’indirimbo, ariko babishyira ku mugaragaro tariki 6 Ukwakira 2018. Ubwo yamaraga gusinyana amasezerano na Incredible uyu musore yatangaje ko indoto ze ari ugukora umuziki ukaba ikirango ku gihugu cye ku buryo hari abazamenya igihugu cye biturutse ku muziki we.

Seyn

Umuhanzi mushya Seyn

Seyn yavuze ko afite intego y’uko mu myaka itatu iri imbere umuntu azajya avuga u Rwanda abantu bakabyumva vuba, bakavuga ngo ‘ni hahandi hava umuhanzi witwa Seyn?’. Kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Beautiful' iya kabiri akoranye na Incredible Record ya Bagenzi Bernard iyi ikaba yasohokanye n'amashusho yayo.

REBA HANO INDIRIMBO 'BEAUTiFUL' YA SEYN UMUSORE WINJIJWE MURI INCREDIBLE RECORD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND