RFL
Kigali

Nyuma y’amezi asaga atanu Kwizera Olivier yagarutse mu kazi muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/11/2021 15:47
0


Kera kabaye, umunyezamu Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu kazi mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’amezi atanu yaranze gukora kubera amafaranga yasabaga atari yarahawe.



Uyu munyezamu uri mu bafite impano zihariye mu mupira w’amaguru, yemeye kugaruka mu myitozo ya Rayon Sports nyuma yo guhabwa miliyoni enye z’amanyarwanda.

Amakuru Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko Kwizera Olivier yagombaga guhabwa miliyoni 8 z’amanyarwanda, gusa Rayon Sports yamwishyuyemo kimwe cya kabiri andi izayamuha mu mpera z’Ugushyingo 2021, nawe yemera gusubira mu kazi.

Mu gihe byarenga uku kwezi k’Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

Mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire cya Fine FM, Sam Karenzi yavuze ko Kwizera Olivier yamereye Rayon Sport kugaruka mu myitozo nyuma yo kwishyurwa kimwe cya Kabiri cy’amafaranga yayisabye.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Tariki ya 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye umupira w’amaguru, tariki ya 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu aza kuyirukanwamo tariki ya 20 Kanama 2021.

Kwizera Olivier yaherukaga mu kazi ka Rayon Sports muri Gicurasi 2021, ku mukino wabereye i Bugesera iyi kipe yanganyijemo na Gasogi United 1-1.

Kwizera Olivier yemeye gusubira mu kazi muri Rayon Sports nyuma y'amezi atanu

Rayon Sports yishyuye Kwizera 1/2 cy'amafaranga yayisabye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND