RFL
Kigali

Nyuma y’igitaramo cyanyuze benshi Itorero Intayoberana ryongeye gutegura ikindi gitaramo kizibanda ku bana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2019 9:22
0


Hari hashize amezi agera kuri atandatu itorero intayoberana ritaramiye abakunzi b’imbyino gakondo mu gitaramo cyanyuze benshi. Kuri ubu nabwo iri torero ryongeye gutegura ikindi gitaramo ariko cyo kizibanda cyane ku bana.



Iki gitaramo kiswe Urizihiye Rwanda ni igitaramo kizibanda cyane ku mbyino nyarwanda ndetse n’imikino itandukanye yibanda ku muco nyarwanda. Uretse abakuru kandi basanzwe bataramira abakunzi b’imbyino gakondo abazakitabira bazihera amaso abana bakiri bato  b’iri torero nabo bakaraga umubyimba nka bakuru babo.

Itorero Intayoberana

Ni igitaramo kandi gifite intego zo gukundisha abana umuco nyarwanda ndetse kinagamije gususurutsa abana bari bari mu biruhuko mu rwego rwo gusubira ku mashuri banezerewe. 

Mu kiganiro Kayigenera Sangwa Aline umuyobozi mukuru w’iri torero akaba n’umutoza waryo yatangarije Inyarwanda.com ko iki ari igitaramo kizanyura benshi nk'uko byagiye bigaragara mu bitaramo byabanjirije iki gitaramo ndetse cyo kinafite umwihariko ukomeye.

Yagize ati: "Iki navuga ko ari igitaramo kizanyura abazakitabira cyane ko noneho harimo umwihariko w’itorero ry’abana b’intayoberana, aba bana n’abana bakiri bato mu myaka ariko bakuze ku muco nyarwanda, aha kandi dufite icyizere ko bazasigira isomo rikomeye  abana bagenzi babo mu bijyanye n’umuco  ndetse no kubakundisha imbyino gakondo”

Itorero Intayoberana

Uretse kandi aba bana bazataramira abakunzi b’imbyino gakondo hazaba hari n’itorero ry’intayoberana ry’abakuru, ndetse na Groupe yitwa Inzora. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 4 Mutarama 2019 kikazabera Camp Kigali (Kigali Exhebition Village) guhera ku isaha ya Saa Kumi n'imwe (5 PM).

Itorero IntayoberanaItorero IntayoberanaItorero Intayoberana

Igitaramo cyteguwe n'Itorero Intayoberana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND