RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 4 Ak 47 Music yitabye Imana umuvandimwe we Jose Chameleon yizeye ko bazongera bagahura

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/03/2019 7:22
0


Nyuma y’imyaka yenda kugera kuri ine, umuvandimwe wa Jose Chameleon yitabye Imana, uyu mugabo yizeye ko bazongera bagahura kandi atazarekera na rimwe kumwibuka kuko yizeye ko aho ari ari heza kurusha ku isi.



Ni mu butumwa Jose Chameleon umuhanzi umenyerewe cyane muri Uganda kandi ukunzwe n’abatari bake mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’u Rwanda rubarizwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho avuga ko n’ubwo umuvandimwe we Emmanuel Mayanja, wakoreshaga amazina ya Ak 47 Music mu muziki we, Imana yamujyanye kuko yamukunze cyane kandi aho ari ari heza.

Ak 47 Music yakoraga injyana ya Dance Hall ndetse yari anakunzwe cyane ko yari amaze kubaka izina. Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Champion’ ariko akaba atararambye cyane kuko mu mwaka wa 2015 ku itariki 16 Werurwe yitabye Imana mu rupfu rwatunguranye cyane. Izindi nkuru zavuzwe ku rupfu rwe n’impamvu yarwo tuzazigarukaho mu minsi iri imbere. Akaba yari umuvandimwe wa Dr Jose Chameleon, Pallaso ndetse na Weasel abo bose bakaba ari abahanzi bakomeye cyane muri Uganda.

Amagambo ye ya nyuma yayanyujije kuri Instagram ye ndetse na Facebook aho yahamyaga ko ari Umurokore wacunguwe rwose ndetse yizeza abandi ko nabo bacunguwe kubera kwizera Imana, ibintu byatunguye benshi akimara gupfa kuko byasaga n’aho ari gusezera ku isi. Yaranditse ati “Njye ndi umurokore, naracunguwe, nakiriye agakiza. AK yaracunguwe, nawe uzacungurwa. Twizere Imana. Mutegereze indirimbo yanjye ya Gospel #NdiUmurokore.”

Ak 47
Amagambo ya nyuma ya Ak 47 Music yahamyaga ko ari umurokore

Kuri uyu wa Kane rero, umuvandimwe we Chameleon abinyujije kuri Instagram yagaragaje ko bakimwibuka aho yagize ati “Tariki 16/Werurwe/2015/ Turacyakwishimiye muvandimwe wacu, uwo Imana yisubije ititaye kuko mu isi twagukundaga. Izo nizo mbaraga  z’Imana yacu iri hejuru y’ibyaremwe byose. Ndagukumbuye muvandi, ariko nziko uri aheza kurushaho! Ntangiye ukwezi kwanjye kw’igisibo n’isengesho rikomeye nkusengera hamwe n’inshuti zanjye z’akadasohoka, Uwiteka adushoboze gukomera mu minsi yose yo kubaho kwacu #RipAk47 #Emmanuel#Mayanja Tuzongera duhure.

Jose Chameleon
Jose Chameleon yizeye ko azongera agahura numuvandimwe we Ak 47 Music






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND