RFL
Kigali

Nyuma yo kwambikwa impeta muri 2017 ntabane n'uwo babyemeranyije, Mutoni wamamaye muri Seburikoko yarushinze –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2019 13:31
4


Umuganwa Sarah yamenyekanye nka Mutoni muri filime y’uruhererekane Seburikoko imaze kumenyerwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Nyuma yo guhamya no kwemera ko afite umukunzi mu mwaka wa 2017 yambitswe impeta n'uwo biteguraga kurushinga icyakora birangira batabanye. Nyuma y’imyaka ibiri kuri ubu Mutoni yamaze kurushinga.



Mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2017 ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko yaje gutungurwa n’umukunzi we Jimmy amwambika impeta y’urukundo (Fiançailles). Aha ni nyuma yaho uyu mukinnyi uzwi ku izina rya Mutoni muri filime y’uruhererekane Seburikoko yari yaremereye Inyarwanda.com ko yamaze kubona umukunzi, nawe mu gihe kidatinze abyemeza amwambika iyi mpeta. Abari muri ibi birori icyo gihe bategereje ubukwe bwa Mutoni baraheba kugeza muri uyu mwaka wa 2019 ubwo Mutoni yamaze kurushinga n'undi musore utari uwamwambitse impeta mbere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2019 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Umuganwa Sarah wamamaye nka Mutoni muri filime ya Seburikoko. Ibi birori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano, byabereye i Kayonza. Umuganwa Sarah wamamaye nka Mutoni muri Seburikoko yasabwe n’umusore bamaze igihe bakundana witwa Issa Nkunze.

Nyuma y’uyu muhango utitabiriwe n'abantu benshi byitezwe ko Umuganwa Sarah na Nkunze Issa bazasezerana imbere y’Imana tariki 15 Nzeli 2019.

sarahsarahsarah

Byari ibyishimo ubwo Mutoni yambikwaga impeta muri 2017sarahAbakinnyi ba Filime batashye ubukwe bwa Mutoni (Photo: Isimbi)sarahMutoni n'umugabo we mu bukwe (Photo: Isimbi)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Mugisha4 years ago
    Byari byiza cyane. Big up
  • Murabana babi cyane4 years ago
    Ni gute muzura akaboze kubukwe bwumuntu mukazana namafoto? Muri babi gusa
  • Nisandrine4 years ago
    Wawu felestasiyo ubukwebwiza nurugorwiza
  • HARELINTWALI 4 years ago
    IMANA NIYO IDUPANGIRA





Inyarwanda BACKGROUND