RFL
Kigali

Nyuma y'uko Bahati akirutse uburwayi yari amaranye igihe mu bitaro Just Family igiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2019 16:02
2


Mu gihe cy'iminsi mikuru habaye igitaramo cya Xmass Celebrities Party cyahuje ibyamamare,aha Just Family ubwo yaserukaga ntabwo yari yuzuye cyane ko Bahati umwe mu bahanzi bagize iri tsinda batangaje ko arwaye ku buryo bitamukundiye kwitabira iki gitaramo. Uyu musore yaje gukomerezwa ndetse atinda mu bitaro.



Bahati watangiye kurwara kuva mu kwezi kwa Ugushyingo 2018, yaje gukomerezwa cyane mu Ukuboza 2018 bituma iminsi mikuru yose yaba Noheli ndetse n'Ubunani ayirira mu bitaro. Icyakora mu minsi micye ishize ni bwo yavuye mu bitaro yari arwariyemo i Nyamirambo, icyo gihe akaba yatangarije Inyarwanda.com ko yari yarahuye n'uburwayi bwa Typhoid yihishe ku buryo batapfaga guhita babona icyo arwaye.

Bahati

Bahati amaze igihe mu bitaro

Bahati wari umaze igihe amerewe nabi akiva mu bitaro abagize itsinda rya Just Family bahise basubukura ibikorwa bya muzika ndetse bahita batangaza ko hari indirimbo nshya bagiye gushyira hanze. Iyi ndirimbo ya Just Family nshya ikaba ari iyo bise 'Aramurika' iyi ikaba ari indirimbo igomba gusohokana n'amashusho yayo mu minsi micye iri imbere.

Just Family

Just Family bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye na Mico The Best 

Umwe mu bagize itsinda rya Just Family waganiriye na Inyarwanda.com yadutangarije ko iyi ari indirimbo yari kuba yarasohotse mbere gato y'igihe igiye gusohokera ariko bakaba bayiretse kuko mugenzi wabo yari akiri mu bitaro. Iyi ndirimbo ya Just Family mu buryo bw'amajwi n'amashusho yakozwe na Bagenzi Bernard muri Incredible Record.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    ariko aba batype nbashatse ikindi bakora koko umuziki rwose si uwabo hari abantu umuntu aba abona rwose ariabavetera ba dange naba rwose nibashakire ahandi kuko reba nkibishenetye baba bambaye cg posteuer baba bafashe nibintu byakera bitagezweho habe nagato . bagomba kumera nka BUTERA wemeye ko yazimye burundu nabo rwose nibareke abana bo ku Nyundo bakore akazi aba bo barebe akandi kazi bakora
  • INA Kim5 years ago
    rwose bano ba type bari kwica music ya cradja kuko we batanamufite ni inyarwanda ntiyabona icyo ibandikaho ndiwe nabata rwose ubundi bakagenda bamenya ubwenge bwo gukora ibindi bitari kwirirwa bikarakasa mu mafuti Reba nka bahati wapi rwose nasubire mu gutuburira abantu abake cash ngo bagiye gukina film ubundi yusangirire na Sandra wamutaye ibindi abireke byaramucanze





Inyarwanda BACKGROUND