RFL
Kigali

Oda Paccy yasezeye muri Salax Awards

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2019 16:04
1


Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bari batoranyijwe ngo bazitabire amarushanwa yo guhatanira ibihembo bya Salax Awards7. Uyu muhanzikazi kuri ubu yamaze gusezera muri iri rushanwa atangaza ko atazabasha kwitabira aya marushanwa anashimira bikomeye abamugiriye icyizere.



Salax Awards yubuye umutwe muri uyu mwaka nyuma y'imyaka itatu itaba hanahinduka abayitegura, iri rushanwa ubusanzwe ryategurwaga na Ikirezi Group kuri ubu bahaye uburenganzira AHUPA kuba yategura ibi bihembo. Nyuma y'uko babuhawe bahise batangira gutegura kugeza ubwo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019 hasohotse urutonde rw'abahanzi uko bahatana mu by'iciro binyuranye.

Oda Paccy

Oda Paccy yasezeye mu irushanwa...

Oda Paccy asezera muri Salax Awards yagize ati "Bwana muyobozi nyuma yo kugaragara ku rutonde rw'abahanzi bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2019 ndabashimiye ndetse nabakunzi b'umuziki wanjye babigizemo uruhare ndabashimiye. Mfashe uyu mwanya mbiseguraho, nkaba ntazabasha kwitabira uyu mwaka ku bw'impamvu bwite ndetse n'izindi nshingano zitandukanye zihuriranye nabyo."

Oda Paccy

Oda Paccy yahataga mu cyiciro cy'abakobwa bitwaye neza myaka itatu ishize

Ubwo iri rushanwa ryahagarikwaga mu myaka itatu ishize nabwo ryaranzwe no kwikuramo kw'abahanzi banyuranye. Usibye Oda Paccy wikuye muri iri rushanwa ariko abahanzi banyuranye bandi bashyizwe mu byiciro ndetse bakomeje gutorwa n'abakunzi babo kugira ngo habashe kugaragara batanu ba mbere bazahatanira ibi bihembo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    mumbabarire cyanee mbonye iyo baruwa itujuje ibisabwa kandi byigenzi ntahantu bigaragara ko ariwe wayanditse kuko ntamukono wa paccy uriho(signature) iyo ,rero n'inyandiko mpimbano.





Inyarwanda BACKGROUND