RFL
Kigali

Olivier The Legend yasohoye indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Mpishurira’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2019 10:26
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier wamenyekanye nka Olivier The Legend yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ihimbaza Imana yise ‘Mpishurira’.



Oliver The Legend yamenyenkanye mu ndirimbo, ‘Ingofero y’agakiza’, ‘Icyo yavuze’ yakunzwe na benshi, ‘Ku munsi wa 3’, ‘Ni wowe gusa’, iyi 'Mpishurira' ikaba iza yiyongera kuri izo ndirimbo.

Yabwiye INYARWANDA ko muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Mpishurira’, yasabye umwuka wera ngo asakaze guhishurirwa k’umukristo amenye ko umunsi azaza azasa nawe. Yagize ati “Hari aho mvuga nti ubu turebera mu ndorerwamo ibirori ariko uwo munsi nzamureba duhanganye mu maso.” 

Yavuze ko afite izindi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere. Iyi ndirimbo ‘Mpishurira’ yakozwe na Producer Boris, amashusho yayo yavuze ko nayo agiye gutangira kuyatunganya.

Olivier aherutse gukorana ibitaramo bitandukanye na Aline Gahongayire.

UMVA HANO INDIRIMBO 'MPISHURIRA' YA OLIVER THE LEGEND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND