RFL
Kigali

Oscars 2019: Bamwe mu bagize uruhare muri filime ya Black Panther banditse amateka yihariye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/02/2019 13:37
0


Ibihembo bya Oscars uyu mwaka wa 2019 ntibyigeze bivugwa cyane nkuko byajyaga bikorwa mu myaka yashize. Gusa inkuru iri kugarukwaho cyane ni kuri filime ya Black Panther aho abirabura ba mbere batsindiye bimwe mu bihembo bya Oscars yagizemo uruhare.



Abahembwe ni Ruth Carter wahawe igihembo cy’umu Designer mwiza (wambitse abakinnyi) naho Hannah Beachler agahembwa nkw’uwazanye udushya twinshi muri filime hamwe na Jay Hart.

Abahawe ibihembo ntibigeze bahabwa umwanya uhagije wo kugira icyo bavuga cyane ko bi birori bitateguwe bihagije kuko nta muyobozi wabyo wari uzwi, mu ijambo rye rito, Carter yagize ati “Byari bitegerejwe igihe kirekire. Birashoboka ko Marvel yaba yarakoze umwirabura wa mbere, ariko dukoresheje guhanga udushya mu myambaro, twamugize umwami wa Afurika.”

Ruth Carter
Ruth Carter watsindiye igihembo cy'uwambitse neza abakinnyi

Halle Berry nawe watsindiye igihembo cya Oscars ni umwe mu bamwifurije amahirwe masa. Izindi filime zahimbwe na Carter zirimo Amistad, Malcolm X na Selma.

Mu gihe cyo kuvuga kandi, Beacher wigeze kugira uruhare muri filime ya Moonlight na filime ya Creed na Beyonce Lemonade, yahaye icyuhahiro kinshi uwayoboye filime ya Black Panther witwa Ryan Coogler agira ati “Ubu mpagaze bwuma kuruta uko nari meze ejo hashize. Mpagaze aha kubera umugabo wampaye ubuzima bwubashye, wampaye uburinzi no kwihangana, ni umugabo ugira urukundo rw’abantu. Warakoze ku bw’urukundo rwawe, Ryan.”

Jay Hart
Hannah Beachler na Jay Hart bahembwe nk'abahanze udushya twinshi

Src: oscar.go.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND