RFL
Kigali

Niyitegeka Gratien (Papa Sava/Seburikoko) yarangiye Dj Marnaud wifuza guhura nawe ahantu hatatu yamusanga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/01/2019 16:41
3


Dj Marnaud ni umwe mu ba Djs bakomeye hano mu Rwanda, abarizwa mu itsinda rya Dream Team Djs mu minsi ishize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye mu nshuti ze uwamuhuza na Papa Sava cyangwa Seburikoko umwe mu bakinnyi ba filime w'icyamamare hano mu Rwanda. akimara gutangaza ko yifuza guhura na Papa Sava twamubarije uko bahura.



Dj Marnaud abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yabajije inshuti ze ati "Nta muntu wazampuza na Papa Sava ko mukunda ra..." Umunyamakuru wari waritaye mu gutwi yabajije Papa Sava cyangwa se Seburikoko (Niyitegeka Gratien) uko yafasha uyu mu Dj bakaba babonana ku buryo buboroheye. Uyu mugabo yatangaje ko mu bantu banoneka nawe arimo ati "anshatse rwose ntiyambura."

Dj

DJ Marnaud ngo yifuza guhura na Niyitegeka Garasiyani kuri ubu benshi bita Papa Sava

Gratien yagize ati "Urumva niba hari ushaka kuduhuza yazamuzana i Gatoto (Aho akinira filime), cyangwa tugahurira kuri Afrifame (aho batunganyiriza filime ze), Njye se ko ntajya mu tubari... icyakora ku cyumweru yansanga ahahoze hitwa Rosty Kimironko (ubu hasigaye hitwa Pacha Club)." Uyu mugabo wamamaye muri filime zinyuranye yakinnyemo zigakundwa mu Rwanda yabwiye umunyamakuru ko Dj Marnaud amushatse atamubura.

marnaud

DJ Marnaud arifuza guhura na Papa Sava

Dj Marnaud nawe si insina ngufi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda dore ko uyu ari umwe mu ba Djs bagezweho bikomeye i Kigali, uyu akaba anamaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo Bape yakoranye na Active, Ribuyu yakoranye na Dj Pius, zombi ziri mu zatumye yamamara mu ruhando rwa muzika. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • grace5 years ago
    nacyo
  • hakizimana damour5 years ago
    Papa sava Numusaza wacu turamukunda ijana kwi jana
  • tubane jean claude 4 years ago
    ko pfite impano twabonana gute papa sava ? gusa uzadusure i musanze ntabwo wariwadusura .





Inyarwanda BACKGROUND