RFL
Kigali

PAPARAZZI: Umuhanzi Emmy yafotorewe i Kigali aho bivugwa ko yaje gusura umukunzi we wahoze akundana na Peace Jolis –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/03/2019 13:59
0


Mu minsi yashize inkuru zabaye nyinshi hano mu Rwanda aho itangazamakuru ryavumbuye ko umuhanzi Emmy yaba yaregukanye umukunzi wa Peace Jolis ndetse icyo gihe bikaba byaravugwaga ko bari mu rukundo ruryoshye cyane. Nyuma inkuru zabaye nk’izicitse, amakuru mashya ahari ni uko Emmy ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje gusura uyu mukobwa.



Muri Gicurasi 2018 ni bwo amakuru yatangiye kumenyekana ko Emmy yaba ari mu rukundo na Joyce Umuhoza. Aya makuru yahamyaga ko Emmy yigaruriye umutima w’uyu mukobwa wahoze akundana bikomeye n’umuhanzi Peace Jolis. Icyakora kuba ntacyo impande zombi zigeze zishaka kuyatangazaho byatumye amakuru y’uru rukundo agenda aba macye.

Emmy

Uyu mukobwa bivugwa ko Emmy yaje kureba mu Rwanda yahoze akundana bya hafi na Peace Jolis

Amakuru Inyarwanda.com yabashije kubona ni uko mu minsi micye ishize ari bwo Emmy yageze mu Rwanda, bikaba bivugwa ko yageze i Kigali tariki 20 Werurwe 2019 ahita ajya gufata inzu yo kubamo mu karere ka Kicukiro “Appartment”. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko uyu muhanzi  afite igihe cy’ibyumweru bibiri mu Rwanda.

KANDA HANO UREBE VIDEO YAFASHWE EMMY UBWO YARI MU NZU AKODESHA KICUKIRO

Emmy

Rwagasana Meddy umukobwa wakundanye igihe na Emmy ari nawe baherukanaga mbere y'uko atangira gukundana n'uyu wahoze akundana na Peace Jolis

Bivugwa ko kimwe mu byazanye Emmy mu Rwanda ari ugusura uyu mukobwa bakundana cyane ko bakundanye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo akaba yaje kumusura. Amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko uyu mukobwa asura kenshi Emmy kuri iyi nyubako abamo. Nta gahunda z’ubukwe cyangwa izindi ziratangazwa, icyakora amakuru ahari ni uko aba bombi bari mu rukundo bikomeye.

Emmy

Emmy yafashwe amafoto ari muri iyi nzu akodesha mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro,...

Tubibutse ko Emmy yatangiye gukundana n’uyu mukobwa atandukanye n’uwo bari bamaze igihe bakundana witwa Rwagasana Meddy uyu nawe yigeze kuza kumusura bahurira mu mujyi wa Kampala mu mwaka wa 2016. Nyuma yo gutandukana n’uyu mukobwa ni bwo Emmy yafashe Joyce Umuhoza wahoze akundana n’umuhanzi Peace Jolis.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND