RFL
Kigali

Pasiteri Zigirinshuti yasabwe kuvuguruza ibyo yavuze ko "Igisupusupu" ashyigikiwe na Satani kandi ko ari "ikintu"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2019 14:11
37


Alain Mukuralinda [Alain Muku] yanditse itangazo rigenewe abanyamakuru, yavuzemo ko ibyo Pasiteri Zigirinshuti wo mu itorero rya ADEPR yavuze kuri Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’ bigize icyaha kandi ko bihanwa n’amategeko, amusaba kubivuguruza mu buryo yabikozemo.



Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya Pasiteri Zigirinshuti Michel avuga ko ‘Igisupusupu’ yamamaye mu buryo butunguranye, ibintu abona ko harimo imbaraga za Satani. Ntiyavugaga ko Nsengiyumva [Igisupusupu] ari umuntu ahubwo yavugaga ko ‘Ikintu’. Pastor Zigirinshuti Michel watangaje ibi ni umuyobozi wa ADEPR Giheka muri Paruwase ya Batsinda ndetse akaba yarahoze akuririye ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw'igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo giherekeza ‘Iwacu Muzika Festival’, Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu, yanenze Pasiteri Zigirinshuti amwibutsa ko mu byo yamuvuzeho byose nta na kimwe yigeze ‘yerekwa’. Yagize ati “Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”

ALAIN MUKU YABWIYE ZIGIRINSHUTI KO IBYO YAVUZE BIGIZE ICYAHA GIHANWA N’AMATEGEKO :

Nyuma y’aho bwana Zigirinshuti Michel, ari imbere y’abakirisitu https://youtu.be/cxXy8PShnTQ yatandukiriye akahavugira amagambo ahabanye n’inshingano ze nk’umukozi w’Imana maze, ubwo yagishaga ahavugira ku mugaragaro amagambo y’urukozasoni akubiyemo ibitutsi no gusebanya, ndabamenyesha ko ibyo yavuze, bigize icyaha giteganya kandi kigahanwa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 161.  

Ariko by’umwihariko, igiteye impungenge n’ubwoba imbere y’abakirisitu n’imbere y’umuryango nyarwanda muri rusange, ni ukubona umuntu w’umubyeyi ndetse wuzukuruje, umuntu w’injijuke nkawe, umuvugabutumwa wigisha ijambo ry’Iyaduhanze twese mu ishusho yayo, umupasitoro wagombye kuba akarorero, aho gutanga urugero rwiza yigisha ko umuntu ari nk’undi, ahubwo afata iya mbere agatesha “ubumuntu” umuntu nkawe, bwana Nsengiyumva François amwita «Ikintu !!» 

Agira ati : «…sha igiki ? Igisupusupu Kiragatsindwa, syii…» yakomeje amwita « Ikintu» ngo: « ubonye ukuntu Cyamamaye, Murakibonye ukuntu Cyamamaye mu mezi angahe 3 ?...Ikintu nka Kiriya Kikava Rwagitima cy’igisupusupu uwo mwanya Kikaba Kigize … »

Yaratinyutse yifata ku gahanga uramusebya umushinja gukorana na Satani agira ati : «….ariko nta kintu mubonamo mwebwe… mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo… mwajya kumenya imbaraga zamamaza biriya bintu izo ari zo …kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro ?»

Biragaragara nta gushidikanya ko bwana Zigirinshuti Michel atakiriye neza na busa uko abanyarwanda mu ngeri zose bibonyemo, bakiyumvamo bakakira na yombi Nsengiyumva François batajijinganyije kurusha uko bamwibonamo kuko, nk’uko abyivugira, n’ubwo amaze imyaka hafi mirongo ine abwiriza, inyigisho n’indirimbo aririmba mu itorero ntibirenga umutaru.  

Hari impungenge rero niba tudatabariye hafi ngo dukumire iri hanganisha bwana Zigirinshuti Michel yadukanye hagati y’Abemera nabo yita Abakorana na Shitani ko, ubwo amaze gutinyuka kwambura ubumuntu Nsengiyumva François, amwita “Ikintu”, turekeye aho tukicecekera, ejo ntiyazajijinganya kwerura akamushumuriza abakirisito yigisha amwita igisimba cyangwa icyo ntazi bityo bakumva ko kumusagarira bamuziza gusa ngo kuko yaririmbye indirimbo igakundwa mu gihugu hose ndetse ikarenga inkiko z’u Rwanda ngo kandi we nka « Pasitoro » atarayihaye umugisha, kumusagarira ntacyo bitwaye.

Pasiteri Zigirunshuti Michel yasabwe kuvuguruza ibyo yavuze kuri "Igisupusupu"

Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye bwana Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita  « Ikintu gikorana na Satani » kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera ndamusaba ko, avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya !!

Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.

Nta burenganzira na buke rero afite bwo gutuka umuntu kariya kageni umwita « Ikintu », by’umwihariko muri icyo gitutsi agamije kumwambura nkana ubumuntu kuko, azi neza uko yitwa bitewe, n’uko adahwema kuvuga izina rye mu itangazamakuru yirirwa umuharangamo.

Kabone n’iyo ba bwana Zigirinshuti Michel na Nsengiyumva François mu muryango nyarwanda baba batari ku rwego rumwe, badahuje amashuri, imyumvire, imitekerereze, imyemerere mu idini dore ko ari ryo yitwaza amutuka cyangwa se, nk’umuhanzi, bakaba batabona cyangwa ngo basobanukirwe kimwe ibihangano bye ibi byose ntibigomba kumubera urwitwazo rwo kutubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho ngo yihandagaze atukane ku ka rubanda. 

Niba hari ikintu bwana Zigirinshuti Michel atishimiye kuri Nsengiyumva François, nk’umuntu w’intiti yashoboraga kugikosora ukundi atamututse ngo amwandagaze umwambura ubumuntu bwe. Ariko yahisemo kwihagararaho mu kiganiro cyakurikiye https://youtu.be/hwGZ14SC0yc ashimangira ashize amanga ibitutsi no kumusebya yemeza ko ari we wabitukanye koko ! Si ibyo kwihanganirwa, ingaruka azazirengere !

Murakoze murakarama. Mukuralinda Alain Bernard

Nyuma y'ibi byatangajwe na Alain Muku, INYARWANDA twagerageje kuvugana na Pastor Zigirinshuti Michel ntibyadukundira kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa. Mu gihe uyu mupasiteri atavuguruza ibyo yatangaje ndetse akabikorera imbere y'abakristo, nta kabuza arajyanwa mu nkiko nk'uko Alan Muku umujyanama wa Nsengiyumva yabitangaje.

Zigirinshuti yavuze ko ubwamamare bwa Nsengiyumva bushyigikiwe na Satani

Alain Muku ni umujyanama wa Nsengiyumva na Clarisse Karasira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro4 years ago
    Pasteur yararengereye kandi afite uburere bucye.birabaaje kubona abantu bitwaza ijambo ry' Imana bagasagarira abandi.pastor se afite ishyari ryuko ahora yigisha ariko ntarenge umutaru?
  • Eddie4 years ago
    Uwo mupasiteri najyanwe mu nkiko kuko NGO:urwishigishiye ararusoma,azirengere ingaruka mu gihe azaba amaze gutsindwa kandi ndareba kure nkabona imibare yanjye inyereka ko 80% pasiteri azatsindwa ari nabyo mwifuriza nk'uwarwishigishiye.
  • dudu4 years ago
    Arko njye simbona aho Pastor yaba yaratutse uyu muhanzi icyo yise ikintu nigisupusupu kdi umuhanzi yitwa Nsengiyumva Alain Muku ntagakuririze ibintu
  • Ukuri4 years ago
    Ariko burya ukuri kuraryana!kandi nkurikije uko yabivuze ntabwo yise Nsengiyumva ikintu,ahubwo yavugaga indirimbo yitwa igisupusupu!kuko arabaza ati?igiki?igisupusupu!!we yavugaga izina ryindirimbo ubwayo!aha Alain atandukanye ibintu kandi nubwo ari arumushinjacyaha ntazitwaze umwanya afite kugirango arenganye pasteur!
  • Dada4 years ago
    Uwo mu pasteur yarahemutse gutukana,kuko niyo utemera ibyo umuntu akora ntiwamusebya,Francois kubera indirimbo ze n'amateka y'ukuntu yacurangiraga ibiceri Imana ikamuzamura akamenyekana kdi agakundwa n'abanyarwanda benshi ntiyabizira.Ahubwo pasteur niba we atamenyekana narebe aho bipfira areke kurebuzwa abandi.Nadasaba imbabazi azabibazwe n'amategeko.
  • Rueri4 years ago
    Ahubwo Alain Muku arafasha Pastor kumutsinda. Iyo umucamanza abomye kushidikanya, uregwa abyungukiramo(me doute profite au prevent). Nk'umunyamategeko azi neza ko havugwa igisupusupu Atari Nsengiyumva wiswe ikintu.
  • HAKIZA4 years ago
    Ariko aba biyita abakozi b'imana cyane cyane abarokore kuki barimo kugaragaza kamere zabo bitwaje amatorero? none se gisupusupu n'umuyoboke we akaba ataratanze icya cumi dore ko asigaye anayabona? ariko Pasteur? iyo gisupusupu agiye iburayi ukababara, wowe ibyo wabivuyemo ugator'umuduri mukajyana, erega muri ADEPR nibatigenzura harimo urumamfu, dore ejo bundi i Rubavu muri ADEPR-Mbugangari mu bintu bya Compation, Umwarimu kamere yaranze arihanukira mumvugo nyandagazi atuka umusaza batanangana imbere y'imbaga y'abarokore, none na gisupusupu abigendeyemo
  • Antoine mugiraneza4 years ago
    Alai kereka navuga ko yatutse indirimbo kuko ntazina ryumuntu Pasteur yiguze avuga murakoze
  • Genuinely4 years ago
    Mbanje kubasuhuza ,pastel ararengana kuko twese tuzikinyarwanda rwose.
  • HARERIMANA VALENS4 years ago
    NIMUBONA URI MU PASTOR MUZAMUBWIRIRE NGO IMANA YAREMYE UMUNTU IMUGENERA NUKO AZABAHO KUKO HARABATUNZWE NAKABOKO KABO (umushoferi,umuhinzi,nindi mirimo myinshi) RERO NA NSENZIYUMVA IMANA YAMUHAYE IMPANO IZAMUTUNGA NONE URASHAKA KUMUBANGAMIRA KORA ICYO YAGUHAMAGARIYE WIKWIVANGA MUBUZIMA BWUNDI KUKO NIBA IJURU RIBAHO BURIWESE AZABAZWA IBYE KUKO NIBA IMANA YARAVUZE ATI MWANA WANGE UZAKURA UTAMEZE NEZA ARIKO IGIHE KIZAGERA NKWIBUKE WOWE PASTOR NTAKINU NAKIMWE WAHINDURA KUCYO IMANA YAGEYE UMUNTU. MURAKOZE MUZANUMIKIRE NOMERO YANJYE NIYI YA WHATSAPP +250 782277835
  • Fredo 4 years ago
    Ahubwo se koko usibye ko wenda ari Pasteur bashaka gutesha umutwe ni bangahe bagiye bavuga ku gisupusupu, sibenshi?ngaho niba bumva bashaka kujya mu nkiko nibajyeyo icyo nzi cyo ntibazatsinda kandi na Michael nawe ntiyoroshye ntanyigisho azatanga ngo aravuguruza ibyo yavuze kuko mu magambo yabuze ntazina ry'umuntu yavuze mo kandi nimbaraga yavuze ntaho yavuze satani ahubwo jye ndabona mugiye gutunga urutoki mu mbona y'Imana kuko iyo urutunze uwo yatumye niyo (Imana )uba urutunze ahubwo nubwo muvuga ngo Nsengiyumva aramamaye jye mbona ntabutumwa bya bufitiye umunyarwanda akamaro bubu mundirimbo ze nange mfite aho mbinengera bikagera kure nabinenga
  • Kalisa claude4 years ago
    Yewe ndumiwe,uyu mupasiteri umubonye wamwibeshyaho ugira ngo niumuntu w'Imana,kumbe ntaburere namba afite.iteka bitwaza satani iyo bagiye gukora amabi niba bavugana na satani rero azabitubwire,ngo ikintu?aha,bazamurege nadakora ibyo bamusabye
  • Koko4 years ago
    Ariko jye narumiwe pe! Ubundi c nka allain Muku we nk'umuntu mukuru kandi wiyubashye uwamubaza igisupusupu icyo aricyo yasobanura ko ari iki? ESE umuhanzi ahubwo kandi mukuru kuriya yemera koko ko yitwa igisupusupu. Jye nari nzi ko ari indirimbo yitwa gutyo uretse ko nayo ubwayo jye nagerageje no kumva inyigisho iyirimo nkayibura. Sinzi Niba uriya musaza yakwicaza umwana we akamubwira ati icara nkumvishe inyigisho ziri mu nganzo yanjye mwana wanjye uzatere ikirenge mu cyaso. So, kwamamara, kubona amafaranga,gutera imbere tubaye ari byo byonyine dushyigikira gusa, ntidushyigikire kwiyubaha, umuco n'ubupfura byaba biteye agahinda.jye Bose ntabo nzi ariko nta nyigisho mbona mu ndirimbo z'uriya musaza pe! Ahubwo uyu mujyanama we namugire inama nziza yo guhindura ibyo aririmba bareke kugumya kutwicira abana mu mutwe babumvisha ibintu by'urukozasoni kuriya. Uzi ko ijyamo wicaranye n'umwana wawe ukabura aho ureba. Murakoze.
  • west4 years ago
    bantu muvuga ko atakosheje mwisoma nkabasoma bibiriya ngo mujyane amaranga mutima yanyu aho mushaka abaye yaravuze igisupusupu gusa byakumvikana, ariko yakomeje avuga ngo ikintu cyavuye rwagitima, nonese niba atarumuntu iyo mikoranire na shitani shitani afitanye imikoranire nindirimbo? muce akenge sha
  • FAIDA4 years ago
    Ariko ibitutsi bisigaye mw'itorero cg mubiyita abayobozi bo muri ADEPR, none se kwitwa umupasteur, umushumba, cg umwarimu, bibahesha uburenganzira ki yo gutukana nkabashumba b'ihene, ariko ADEPR Yayanduye urumamfu amazi atararenga inkombe, s'ejo bivugwa ko i Rubavu mw'itorero ADEPR Mbugangari umwarimu yarihandagaje mu mvugo nyandagazi agatuka umuntu w'umusaza batanangana, ibi bintu bijye bimenyeshwa ubutabera
  • Bigirimana4 years ago
    Namwe mutabonerana Pastor, ubwose icyo gisupusupu cyanyu Ni ubuhe butumwa atanga bwsgira icyo bwubaka sosiyete nyarwanda? Mwe kujya musindagiza abantu.
  • ELISA4 years ago
    ariko itorero ADEPR ryari rimaze gufatisha risigaye ryita ayandi madini n'amatorero ngo n'amadini y'inzaduka, none aho yo ntasigaye akorana n'abakozi b'inzaduka? ejo bundi siho twumvise i Rubavu mw'itorero ADEPR Mbugangari aho ngo umwarimu yitwaje ububasha bw'itorero agakoresha imvugo nyandagazi agatuka umusaza umuruta weho yamututse ikirenze icyo uwi Batsinda yatutse Igisupusupu, ariko se aba bihishe mwitorero bagakomeza kamere niba itorero ryemera imvugo nyandagazi , na Leta y'u Rwanda irayemera?
  • Tamanga4 years ago
    Ariko yavuze indirimbo yitwa igisupusupu,bazabanze barebe ico Pasteur yashaka kuvuga aho gufata agace gato bazarebe video yose
  • Nkundimana4 years ago
    Icyo mbonye nuko isi igeze kwiherezo u kuri kurarya kandi ibitagira umumaro bigasakara vuba I jambo ry Imana rigenda gahoro ku girango riducengere igisupusupu nicyo nyine. tugume mukuri kandi kuranesha musaza vuga ukuri kuko biranditswe ko tuzanakuzira
  • ukuri4 years ago
    abate nkababandi batangiye bita abandi "inzoka" none nawe ati "ikintu" ahaaaaaaa ubu c kdi ibi yabikuye muri Bibiliya?





Inyarwanda BACKGROUND