RFL
Kigali

Passy Kizito yasohoye indirimbo ‘Na Bado’ y’abakundana bizezanya gukomeza gushimishanya-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2019 9:31
0


Umuhanzi Passy Kizito yamaze gushyira ahagaragara amajwi (audio) y’indirimbo nshya yise ‘Na Bado’. Ni indirimbo yumvikana mu rurimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili. Yayise ‘Na bado’ bisobanuye biracyaza. Ifite iminota itatu n’amasegonda 28’.



Passy yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo agira ngo ifashe abantu bari mu rukundo. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’uwakunze n’uwakunzwe bakomeza kubwirana amagambo ashimangira ko uburyohe bw’urukundo buzakomeza.

Muri iyi ndirimbo aririmba agira ati «Ndabizi urankunda. Na Bado. Nzakora buri kimwe cyose mu mbaraga zanjye mukunzi. Nzaca mu muriro ku bwawe. Na Bado. Ngombe nkwihererane. Ngombe nkundurire nanone. Ngombe nkuguyaguye ubyemere. »

Passy ashyize hanze iyi ndirimbo ‘Na Bado’ isanganira izindi ndirimbo aherutse gushyira hanze nka ‘Kankora ahantu’, ‘Mbaye wowe’ yakoranye na Butera Knowless n’izindi. Iyi ndirimbo yayanditse afatanyije na Bagabo Adolphe [Kamichi]. Ni mu gihe mu buryo bw’amajwi yafashijwe na Peace Hozy umwe mu bari guhatana mu irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’.

Passy Kizito yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Na Bado'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NA BADO' YA PASSY KIZITO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND