RFL
Kigali

Patient Bizimana yasabye imbabazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/07/2019 12:24
1


Umuramyi Patient Bizimana uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ijambo rya nyuma” yasabye imbabazi abamutumiye mu gitaramo “Gospel Is My Life Live Recording” umunya Afurika y’Epfo, Papane yakoreye i Kigali afatiramo amashusho y’indirimbo ze zigaragara kuri album ye yitegura gusohora.



Patient Bizimana ntiyagaragaye muri iki gitaramo. Eddie Runyambo uri mu bafashishije Papane gutegura iki gitaramo i Kigali, yatangarije INYARWANDA ko mu masaha y’umugoroba ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019, Patient Bizimana yabavugishije kuri telefoni akababwira ko yagize ‘impamvu’ zituma ataboneka mu gitaramo.

Yagize ati “Patient Bizimana yari afite gahunda yo kuza kuririmba ariko bigeze mu mugoroba atubwira ko yagize imbogamizi tutaramenya izo ari zo. Ariko habaye impamvu kandi ishobora kuba ifatika cyane yatumye ataza.” Yakomeje ati “Kuko yari ari kuri gahunda kandi twagejeje n’amasaha y’umugoroba tukivugana ariko aza kutubwira ko binaniranye bitagishobotse ko aza.”

Yavuze ko atari ikibazo cy’amafaranga baba barumvikanye kuko abaririmbye bose mu gitaramo batishyuwe. Ati “Ntabwo twishyura yari umutumirwa. Kimwe n’aba bandi wabonye, kimwe n’izi ‘Ministries’ zaririmbye, nta kiguzi byasabaga ahubwo bishoboke ko yabuze umwanya wo kuza ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga. Kuko nta kiguzi cyari giteganyijwe kugira ngo aze kuririmba."

Papane yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali. Yavuze ko u Rwanda rugiye kugera ku rundi rwego

Patient Bizimana, yatangarije INYARWANDA ko yagize gahunda zatumye ataboneka. Yavuze ko na mbere yaho yari yamenyesheje abategura iki gitaramo ababwira ko ashobora kutabonekera igihe ariko byageze ku munota wa nyuma atarabona uko agera mu gitaramo.

Aganira na INYARWANDA, Patient yagize ati “Nari nabateguje ko nza gukerererwa ariko biza kunanira...nagombaga kubifatanya na gahunda zanjye bwite (atifuje gutangaza) nyuma amasaha ntiyahura biza kurangira gahunda nagiyemo iratinda....nagiye kuza mbona bisaha nk'aho bagiye gusoza mbese n’icyo kibazo cyabayeho.”

Patient Bizimana avuga ko amakosa ari aye. Yavuze ko ari ubwa mbere abuze mu gitaramo yatumiwemo, asobanura ko atari ingeso kandi ko abantu bakwiye kumwumva.  Yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abateguye igitaramo, ati “Abateguye igitaramo nta kosa bafite amakosa ni njye uyafite. Mbasabye imbabazi bambabarire ni ikosa ridasanzwe ribaho ariko ritazongera.”

Patient Bizimana yari ku rutonde rw’amatsinda n’abaramyi bakomeye mu Rwanda bagombaga kuririmba muri iki gitaramo cyabaye ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019, cyabereye ku rusengero Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama aho Papane yari kumwe na Alarm Ministries, Healing Worship Team, Gisubizo Ministries, ADA Bisabo na Papi Clever.

“Gospel Is My Life Live Recording” ni kimwe mu bitaramo byagutse Papane wo muri Afurika yakoreye ku mugabane wa Afurika. Yagihaye umwihariko wo kugifatiramo amashusho azasohoka kuri album ye yateguje abakunzi be.

Nyuma y’iki gitaramo Papane yakoreye i Kigali, muri iki cyumweru azaririmbira mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, mu gitaramo yatumiwemo na Ada Bisabo Claudine (ABC).

Soma: Pastor Papane yakoze igitaramo cy'amateka mashya yatangiyemo isezerano

Papane yanyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bamufashije guhesha Imana icyubahiro

Patient Bizimana aherutse gukora igitaramo "Easter Celebration" yatumiyemo Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Luc4 years ago
    Ibyo ni ibisanzwe Patient iyo utamuhaye ifaranga kandi rifatika ntuzamutegereze mu gitaramo wateguye. Yikosore rwose kuko hari ukuntu bigaragaza ko ibyo aririmba biba bitava ku mutima ahubwo arwana no kwigarurira abantu aho kubahesha umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND