RFL
Kigali

Patoraking yashimye umubyinnyi Sherrie Silver watunguranye aramusanganira abyina acuritse umutwe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2019 8:25
0


Umubyinnyi w’umunyarwanda Sherrie Silver ufite izina rikomeye mubamaze kubyinira ibyamamare bikomeye, yatunguranye mu gitaramo ‘New Year CountDown’ cyahuje Patoraking, Simi bo muri Nigeria, Charly&Nina, Bruce Melodie hiyongeraho aba-Djs nka Dj Miller, Dj Toxxky ndetse na Dj Waxxy.



Iki gitaramo cyatangiye ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 31 Ukuboza 2018, gisozwa mu rucyerera rw’uyu wa kabiri tariki 01 Mutarama 2019. Muri iki gitaramo, Sherrie Silver yatunguranye asanganira Patoraking ku rubyiniro amufasha kubyina indirimbo yari yateye. Asoje kubyina iyi ndirimbo, uyu mukobwa yahoberanye na Dj wihariye wa Patoraking amushimira uburyo abafashije gushimisha abitabiriye iki gitaramo.

Patoraking yabwiye Sherrie Silver ko ibyo akoze Imana izabimuhembera. Ati “Urakoze cyane Sherrie Silver. Imana ikongerera kandi ukomeze gutera imbere.” Sherrie Silver ni umunyarwanda wavukiye mu Karere ka Huye ubu atuye i Londres mu Bwongereza, amaze kuba icyamamare nk’umubyinnyi w’umunyamwuga ubikora nk’akazi kamutunze.

Sherrie Silver [ufite umusatsi muremure] yari yabanje kujya mu bafana.

Uyu mukobwa aherutse kugaragara mu ndirimbo yakunzwe by’ikirenga yitwa 'This is America', yanamuhesheje igihembo nk'umubyinnyi mwiza w'umwaka mu bihembo bitangwa na Televiziyo ikomeye ku Isi ya Mtv ibihembo byitwa Video Music Awards. Ni igihembo yegukanye mu cyiciro cy'ababyinnyi beza [Best Choreography].

Sherrie w’imyaka 23 y’amavuko yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’.

AMAFOTO:

Uyu mukobwa ageze ku rubyiniro yacuritse umutwe bishimisha benshi.

Uncle Austin na Nina.

Patoraking yashimiye Sherrie Silver.

Umugore wa Jay Polly [wambaye ipantalo y'umukara] yari yizihiwe muri iki gitaramo.

Andi mafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND