RFL
Kigali

Patoranking na Simi mu bahanzi bazataramana n'abanyarwanda mu gitaramo giherekeza 2018 cyinjiza abantu muri 2019

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2018 16:25
0


Muri iyi minsi mikuru mu Rwanda haba hategurwa ibitaramo binyuranye byo gufasha abanyarwanda gusoza umwaka baninjira mu mwaka mushya neza. Kimwe mu bitaramo biteganyijwe mu Rwanda bikomeye ni igitaramo gikomeye cyiswe 'Kigali Count Down' cyatumiwemo abahanzi b'ibyamamare nka Patoranking na Simi.



Usibye aba bahanzi b'ibyamamare muri Nigeria, iki gitaramo cyatumiwemo umubyinnyi rurangiranwa Incredible Zigi. Abandi bahanzi batumiwemo ni abanyarwanda nka; King James, Bruce Melody, Charly na Nina ndetse n'aba Djs barimo DJ Miller, Dj Toxxyk ndetse na Dj Marnaud.

Patoranking

Igitaramo kigiye guhuza aba bahanzi b'ibyamamare

Iki gitaramo cya Kigali Count Down kizabera kuri Kigali Convention Center tariki 31 Ukuboza 2018 aho itike izaba ari amafaranga ibihumbi makumyabiri by'amafaranga y'u Rwanda (20000frw). Umwaka ushize abahanzi baririmbye muri iki gitaramo bavuye hanze ni Sauti Sol ndetse na Yemi Alade.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND