RFL
Kigali

Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports yarekuwe by'agateganyo nyuma y'iminsi 13 afunze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/01/2021 14:51
0


Umunyemari wayoboye Rayon Sports FC, Muvunyi Paul n’abo bari bafunganywe bakekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, barekuwe by’agateganyo nyuima y'iminsi 13 bafunze ariko batanga amande ya Miliyoni 3 Frws.



Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien, batawe muri yombi ku wa 24 Ukuboza 2020 bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bagabo bose bahuriye kuri iki cyaha bakekwaho, barekuwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko mu byashingiweho hafatwa icyemezo cyo kurekura Muvunyi n’abo bareganwa harimo no kuba biyemerera icyaha.

Yagize ati “Ibyaha baregwa bagenda babyemera, ni ibikorwa bakoze. Kwemera kwabo nabyo biri mu byashingiweho ngo iki cyemezo cyo kubarekura gifatwe, banacibwe amande. Ni igihano giteganywa n’amategeko''.

Icyaha Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kugira ngo barekurwe by'agateganyo kandi, aba bagabo batanze amande ya Miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.

Paul Muvunyi yarekuwe nyuma y'iminsi 13 yari amaze mu buroko

Rtd Col. Ruzibiza nawe yarekuwe by'agateganyo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND