RFL
Kigali

Paul Muvunyi yageneye ubutumwa bukomeye Perezida mushya wa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/11/2020 11:59
0


Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yageneye ubutumwa bukomeye komite nshya ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele, mu muhango wo kumurika itsinda rishya ry'abafana ba Rayon Sports ryitwa Indatwa Fanclub.



Paul Muvunyi yibukije komite nshya ko Rayon Sports ari ikipe y'Abafana, ababwira ko nibajya mu karwa kabo bonyine, bazimenya.

Muvunyi kandi yakomeje avuga ko, abafana baba bakwiye kuba hafi cyane y’ikipe yabo kuko kuyiyobora bitorohera uwo ari we wese.

Yagize ati “Kuyobora Rayon, ni ukubana na bose kuva ku bato kugera ku bakuru. Turabashyigikiye bari mu nzira nziza. Uyoboye Rayon wese ni umuzigo agomba gushyigikirwa yabishaka atabishaka”.

Nyuma yo kwerekana ku mugaragaro iyi Fanclub, Muvunyi avuga ko iki gikorwa ari inyamibwa, kandi bazakomeza kuba hafi y’ikipe yabo.

Yagize ati “Ubusabane bwari bukenewe kuko abantu ntibaherukanaga. Icyo bisobanuye, ni uko tugomba gukomeza kuba hafi y’iyi kipe yacu kuko nitwe tugomba kuyifasha mu buzima bwa buri munsi.

Ni igikorwa cyabaye, hatumiwe ubuyobozi bwa Rayon Sports FC, hanagaragara abandi banyamuryago b’iyi Fancub, barimo Thadee, Muvunyi Paul, n’abandi batandukanye.

Muvunyi yasabye Perezida mushya wa Rayon Sports kubana na bose ntawe asize inyuma





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND