RFL
Kigali

Peace Jolis atangiye 2019 ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Bihwaniyemo' yasohokanye n'amashusho -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/01/2019 20:06
0


Peace jolis ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga hano mu Rwanda, cyakora yakunze gutungwa agatoki n'abakunzi ba muzika bamushinja kudashyira ingufu zihagije muri muzika. Uyu muhanzi yagiye agaragaza ko ikibazo atari we ahubwo umuziki we wagiye ugongana n'amasomo. Icyakora uyu muhanzi warangije kwiga atangaza ko ubu umuziki ari wo ashyize imbere.



Ibi ni ibyo Peace Jolis yatangarije Inyarwanda.com ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise 'Bihwaniyemo' iyi ikaba ari indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo, ibitari bimenyerewe kuri Peace Jolis benshi bazi muri muzika. Uyu muhanzi ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo ye nshya yabwiye umunyamakuru ko uyu mwaka wa 2019 ariwo mwaka agiye kugaragarizamo ubuhanga n'ubushake mu gukora muzika.

Peace Jolis

Peace Jolis

Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko usibye iyi ndirimbo nshya 'Bihwaniyemo" yashyize hanze, afite n'indi mishinga itandukanye ateganya gushyira hanze cyane ko ahamya ko kuri ubu imbaraga ze zose yazishyize muri muzika ndetse yizeza abakunzi ba muzika kutazongera kumubura ukundi. Iyi ndirimbo nshya ya Peace Jolis mu buryo bw'amajwi yakozwe na Davydenko mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Rachid.

REBA HANO INDIRIMBO 'BIHWANIYEMO' PEACE JOLIS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND