RFL
Kigali

Perezida Kagame mu bantu ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Ne-Yo muri Kigali Arena

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2019 0:11
1


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo umunyamerika Ne-Yo yakoreye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019.



Perezida Kagame yageze ahabereye iki gitaramo ahagana saa tanu z’ijoro n’iminota mike. Abitabiriye igitaramo bamugaragarije ubwuzu bamwakira baririmba bati ‘Nta nambara yantera ubwoba iyarinze Kagame izandinda nta nambara yantera ubwoba,”

Inyakiramashusho zirindwi ziri muri Kigali Arena zamwerekanye ubwo yari ageze ahabereye iki gitaramo abitabiriye bavuza akaruru k’ibyishimo bakoma amashyi yo gusanganirwa n’Umukuru w’Igihugu muri iki gitaramo giherekeza umuhango wo ‘Kwita Izina’ wabaye kuwa 06 Nzeli 2019

Mu bitabiriye iki gitaramo kandi hari na Madamu Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Ne-Yo yabanjirijwe ku rubyiniro n’abahanzi nyarwanda nka Bruce Melodie, itsinda rya Charly&Nina, Meddy na Riderman bishimiwe mu buryo butandukanye.

Perezida Kagame mu bihumbi n'ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Ne-Yo i Kigali

Kigali Arena yakira abagera ku bihumbi icumi

Ange Kagame n'umugabo we bitabiriye igitaramo cya Ne-Yo muri Kigali Arena

AMAFOTO: Evode Mugunga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone4 years ago
    Rwanda komeza utere imbere ,our excellent president and his family included abanyarwanda bose!!!





Inyarwanda BACKGROUND