RFL
Kigali

Perezida Kagame yageze muri Burkina Faso aho yitabiriye umuhango wo gusoza iserukiramuco rya FESPACO – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2019 19:43
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Burkina Faso aho yitabiriye umuhango wo gusoza iserukiramuco rigamije guteza imbere sinema nyafurika riri kubera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso. U Rwanda rwahawe ubutumire bw’icyubahiro muri iri serukiramuco rya FESPACO ryafunguwe kuwa 23 Gashyantare 2019.



Iserukiramuco rya sinema FESPACO (Festival Panafricain du Cinéma et de la Télévision de Ouagadougou) ririzihiza imyaka 50 rimaze ribera muri Burkina Faso. Jeune Afrique yanditse ko Guverinoma y’u Rwanda yohereje muri Burkina Faso bamwe mu bahanzi barimo Nirere Shanel (Miss Shanel), Mani Martin n'Itorero ry’Igihugu Urukerereza.

Perezida Kagame Paul yitabiriye umuhango wo gusoza iri serukiramuco uzaba ejo tariki 2 Werurwe 2019. Yasanzeyo abandi bayobozi banyuranye bari bagiye mbere barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo (Minispoc), Nyirasafari Esperance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr. Vuningoma James.

Muri iri serukiramuco kandi filime zakozwe n’abanyarwanda zirahatanira ibihembo bikomeye. Zirimo 'Mercy Of The Jungle' yakozwe na Joel Karekezi iri guhatana n’izindi 20 mu cyiciro cya filime ndende, 'Icyasha' ya Dusabejambo Marie Clementine iri guhatana n’izindi 28 mu cyiciro cya filime ngufi, mu gihe 'Inanga' ya Jean Claude Uwiringiyimana ihatanye n’izindi 14 mu cyiciro cya filime mbarankuru.

Kagame

Perezida Kagame akigera muri Burkina FasoKagameKagameKagameKagamePerezida Kagame yakiriwe na mugenzi we uyobora Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND