Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza inenge ziri mu mikoreshereze n’imivugire y’Ikinyarwanda, asaba urubyiruko n’abandi guharanira kumenya neza ururimi ntibaruvangire n’izindi ndimi, kuko biri mu murongo wo gusigasira umurage.
Umukuru w’Igihugu
yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, ubwo yari muri BK
Arena mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake
basaga 7,500.
Umukuru w'Igihugu yashimye imirimo n'ubwitange urubyiruko rwagaragaje mu gihe cy’imyaka 10 ishize. Yavuze ko ubukorerabushake bufite igisobanuro cyagutse; harimo gukora, gukorana, gukorera ndetse n’ubushake.
Ati “Ni
ibintu bibiri, bahoze bavuga abakorana ubushake, buriya ni ugukorera ubushake,
ariko ni byombi. Hari ugukorera ubushake ariko ukorana n’ubushake.”
Perezida
Kagame yabwiye urubyiruko ko hari Ikinyarwanda basigaye bakoresha kitari
gikwiye. Yavuze ko imivugire n'imyandikire y'Ikinyarwanda iteye inkeke muri iki
gihe. Yagaragaje uburyo imivugire n’imyandikire y’amagambo ‘nabwo’ ndetse na ‘ntabwo’
bitandukanye cyane.
Ati: "Ntabwo
biri mu guhakana ariko iyo uvuze 'nabwo' ni irindi ijambo, kuko iryo jambo
ntiribaho." Yanavuze ku ijambo 'guhereza' avuga ko rikoreshwa mu
'Kiliziya', ati "Nti namuhaye, yampaye, arampa, ntabwo bavuga kumpereza cyeretse
ari ibyo mu Kiliziya..."
Umukuru
w'Igihugu yanavuze ku gutanga 'Inka'. Ati "Uvuga namuhaye inka, ntabwo
wavuga ngo yampereje inka. Ubwo byaba bivuze guterura inka. Ntimukajye muvuga
guhereza, mujye mubivuga mu Kiliziya, mwagiye gusenga, muvuge ibyo
guhereza."
Perezida Kagame yanagarutse ku ijambo 'gusoza' rikoreshwa mu buryo butari bwo. Yatanze urugero avuga ko iyo akazi kakozwe kakagera aho karangira, uvuga ko karangiye. Ati: "Mujye mutandukanya gusoza ikintu, no kurangiza ikintu.”
Umukuru w'Igihugu avuga ko uretse kuba yumva abantu bakoresha nabi ururimi rw'Ikinyarwanda anabisoma mu nyandiko zinyuranye.
Ati “Iyo uvuze ururimi neza, icyo umuntu yasomye
nk’abazi Ikinyarwanda, kiba gitandukanye n’icyo umuntu yashakaga kuvuga. Mu
myandikire wagombaga kuvuga ‘ntabwo', ukandika nabwo, njye nsoma ‘nabwo'. Nabwo
na ntabwo biratandukanye, ntabwo mba numva icyo wavugaga.”
Yavuze ko
buri wese akwiriye guharanira guteza imbere umuco, kugira ngo umurage ubumbatirwe
uko bikwiye. Umukuru w'Igihugu yavuze ko urubyiruko rutegurwa, binyuze mu
maboko y'ababyeyi, ishuri cyangwa se Igihugu muri rusange.
“Wa murage,
ukaba umurage nyine tubumbatira tugateza imbere. Ibyo byose ni byo
abakorerabushake cyangwa abakoranabushake nkamwe, urubyiruko ndetse, rurarerwa,
rurakura, ugomba kurerwa, rero unyura mu maboko y’ababyeyi n’abarimu mu ishuri
cyangwa y’Igihugu kiguteza imbere muri ibyo byose no mu murage w’umuco.”
Perezida Kagame
yavuze ko imikoreshereje y'ikinyarwanda itanoze ishobora kuba iterwa n'uko
Abanyarwanda benshi babaye hanze y'Igihugu, harimo ababaye muri Tanzania, Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi n'ahandi.
Yavuze ko
kuvuga indimi z'amahanga ari byiza, ariko 'nitugera mu Rwanda tuvuge mu
Kinyarwanda." Yavuze ko hari ururimi abasitari bakoresha, aho usanga
ibikorwa byabo bavangamo indimi zinyuranye, ariko ko uzumva akwiriye kugira
amahitamo.
Si ubwa
mbere, Perezida Kagame asabye buri wese kugira uruhare mu gukoresha neza
ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, ku
wa 19 Ukuboza 2017 yabigarutseho.
Icyo gihe
yagize ati “Kandi nitutitonda, tutigishije neza ngo n’abo twigisha nabo bagire
ubushake, uzasanga ahubwo vuba aha Ikinyarwanda twaragihinduye, abantu bajye
bumva abantu bavuga Ikinyarwanda bayoberwe ururimi bavuga urwo ari rwo.”
Arkomeza ati
“Abantu bose bashyiremo imbaraga kuko ubundi kutamenya ururimi rwawe cyangwa no
kutamenya n’ibindi ibyo ari byo byose nta cyaha kirimo, cyane cyane iyo bitewe
n’ibyo uba warahuye nabyo mu buzima, ntabwo kuba utazi ikintu runaka ari
icyaha. Kuvuga ko umuntu atazi Ikinyarwanda bitewe n’ibihe yagiye anyuramo
ntabwo ari icyaha, ahubwo icyaha kiza iyo ukosorwa ntushake kumva ibyo
bagukosora.”
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro cyibandaga ku ndangagaciro zishobora gufasha Abanyarwanda kwihuta mu iterambere.
Minisitiri
w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yavuze ko inzego za Leta
zizakomeza gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko hagamijwe iterambere ry’abo
ndetse n’iterambere ry’Igihugu.
Yavuze ko
imibare bafite ari uko urubyiruko rw’abakorerabushake bageze kuri Miliyoni 1.9,
kandi bakorana n’inzego zitandukanye z’Igihugu.
Yavuze ko
amateka agaragaza ko ibikorwa by’ububashake ari ‘umurage tuvoma mu mateka yacu,’,
ariko kandi siko aya mateka yakomeje gusigasirwa, kuko mu 1994 u Rwanda rwagize
ubuyobozi bubi bwagejejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye
Perezida Kagame ku bw’ubutwari bwe mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’Ingabo
yari ayoboye. Avuga ko umurage w’abo, uzakomeza kuba igicumbi gikomeye
urubyiruko rw’u Rwanda ruzubakiraho.
Yagaragaje
ko hari ibikorwa byinshi urubyiruko rw’Abakorerabushake rwitezweho, kandi ‘biteguye
gukomeza gutanga umusanzu w’abo mu kubaka u Rwanda’.
Perezida
Kagame yongeye kugaragaza impungenge mu mikoreresheje n’imivugire y’Ikinyarwanda
Perezida
Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubumbatira imivugire y’Ikinyarwanda
Perezida
Kagame yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora rukiteza
imbere
Perezida
Kagame yifatanyije n’urubyiruko rusaga 7500 kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’Ihuriro
ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake
Perezida Kagame yabwiye Urubyiruko rw’Abakorerabushake ko izina bafite ubwaryo rifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze Ihuriro ry'Urubyiruko rw'Abakorerabushake
TANGA IGITECYEREZO